Mu birori bisekeje, umukecuru w’imyaka 65 yasezeranye n’umusore yareraga w’imyaka 24 y’amavuko

12,544
Kwibuka30

Mbah Gambreg w’imyaka 65 y’amavuko yasezeranye na Ardi Waras w’imyaka 24, Nyuma y’uko bahuriye mu majyepfo ya Sumatra muri Indonesia, akamugira umwana we.

Mbah Gambreng yasezeranye n’umwana yareraga, witwa Ardi arusha imyaka 41

Umukecuru w’imyaka 65 y’amavuko yasezeranye n’umwana w’umuhungu yareraga w’imyaka 24 y’amavuko.

Amakuru dukesha 7 news avuga ko ibirori byo gusezerana kw’aba bombi byabereye mu magepfo ya Sumarta, mu gihugu cya Indonesia.

Mbah Gambreng ari nawe mugeni, yatangiye kurera Ardi Waras ari nawe wabaye umugabo we kuva mu mwaka wa 2019, ari nabwo batangiye kubana.

Mbah ufite abandi bana b’abakobwa arera, avuga ko nta gitekerezo cyo gusezerana na Ardi yari afite ubwo bahuraga bwa mbere.

Kwibuka30

Nk’uko n’undi mubyeyi wese wita ku mwana we yabikora, ni nako Mbah yabwiye Ardi ko agomba kurongora vuba akagira umuryango, gusa nyuma aza gutungurwa n’uko Ardi amusabye ko bashyingiranwa.

Mbah yagize ati”natunguwe no kumva ansaba ko namubera umugore”

Umukecuru yasabye umwana gushaka umugore ahita amusaba ko ariwe bashyingiranwa.

Ardi yahaye umugeni we ama euro 6, mu manyarwanda ni asaga 6,415 Rwf, Bivugwa ko yayatanze mbere y’uko umunsi w’ubukwe ugera.

Ubu ni uburyo busanzwe bumenyerewe ku basilamu bo muri Indonesia, aho se w’umukwe cyangwa umukwe aha umugeni impano y’amafaranga nk’inkwano.

Mbah asanzwe afite abandi bakobwa arera

Inkuru yakozwe na RUGAMBA Thierry

Leave A Reply

Your email address will not be published.