Muhanga: Abayobozi 2 bakurikiranyweho kwaka ruswa yo guhindurira abaturage ibyiciro by’ubudehe

9,044
Kwibuka30
Muhanga: Abakozi 41 bamaze gusezera ku kazi - Kigali Today

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abayobozi babiri bo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange bakurikiranyweho kwakira no gusaba ruswa abaturage kugira ngo babahindurire ibyiciro by’ubudehe.

Tariki ya 15 Ukuboza nibwo RIB yafunze abo bayobozi babiri bo mu nzego z’ibanze barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Akagari ka Musongati n’Umukuru w’Umudugudu wa Kagarama mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba bayobozi mu ibazwa ry’ibanze bemeye ko batse abaturage amafaranga kugira ngo babahindurire ibyiciro by’ubudehe.

Kwibuka30

Ati “Bakurikiranyweho icyaha cyo kwakira no gusaba ruswa aho mu bihe bitandukanye bagiye baka abaturage ruswa kugira ngo bahindurirwe ibyiciro by’ubudehe. Mu ibazwa ry’ibanze bemeye icyaha ko bagiye baka amafaranga abaturage kugira ngo babahindurire ibyiciro.

Dr Murangira yasabye abayobozi kwirinda kwitwaza inshingano bahawe n’amategeko, ngo bajye mu bikorwa bigize ibyaha birimo nk’iki cya ruswa.

Ati “Nta muntu n’umwe ukwiriye kwitwaza inshingano yahawe ngo yake cyangwa yakire ruswa. Abo bantu ntabwo bazihanganirwa. Turasaba abantu ko uwaba afite amakuru kuri ruswa yo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe ko yayatanga ahamagara umurongo utishyurwa 166.”

Yakomeje agira ati “RIB iributsa abanyarwanda ko nta muntu n’umwe ukwiriye kubaka ruswa kugira ngo bahindurirwe icyiciro cy’ubudehe kuko birazwi ko gushyira mu byiciro by’ubudehe bikorwa n’abaturage kandi bigakorerwa mu ruhame.”

Mu gihe aba bayobozi bahamwa n’icyaha, urukiko rushobora kubaha igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi n’ihazabu yikubye hagati y’inshuro eshatu n’eshanu z’agaciro k’indoke batse.

Leave A Reply

Your email address will not be published.