MUKURA VS mu makipe yifuza Hamza KIMANA uherutse kuva mu ikipe ya kabiri ya Rayon Sport

8,425
Kwibuka30

KIMANA Willy Hamza akomeje gushakwa n’amakipe menshi yo hanze y’umugi wa Kigali nyuma yo kuva mu ikipe ya Rayon sport yamureze akiri muti.

KIMANA Willy Hamza umwe mu bakinnyi bakuriye mu ikipe y’abana ba Rayon Sport mu Karere ka Nyanza, akurira mu maboko y’abatoza nka Mbungira Ismail na Minko, nyuma y’aho aviriye mu ikipe ya Rayon kubera kutabona umwanya mu ikipe ibanzamo, bigatuma afata umwanzuro wo kuyivamo, kuri ubu biravugwa ko hari amakipe menshi yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri ari kumushaka ngo azabakinire mu mwaka w’imikino utaha.

Kwibuka30

Umwe mu bakunzi n’abayobozi mu ikipe ya Mukura VS utashatse ko atangarizwa amazina hano, yavuze ko yitegereje kenshi uno musore, areba n’imikinire ye asanga ko yabafasha mu bwugarizi mu gihe benshi mu bakinnyi bao bayisezeyeho. Yakomeje avuga ko yitegereje uno musore ubwo yakiniraga ikipe ya Police FC mu mwaka wa 2017, usibye ko nyuma yaje gusubira mu ikipe ya Rayon Sport.

Usibye kandi iyi kipe ya Mukura Vs imwifuza, biravugwa n’ikipe ya MUHANGA yifuza kuba yakinisha uno musore w’imyaka 20 nk’umutima wa defense muri iyo kipe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.