Mukura VS yirukanye abakinnyi bayo bagera kuri batandatu

7,681
Kwibuka30
Mukura Victory Sports et Loisirs on Twitter: "For sure you love #Mukura. So  add this to your galery. This is our season squad. Support us, encourage  us, advise us and stay with

Biravuwa ko ikipe ya Mukura VS yamaze gutandukana n’abakinnyi bagera kuri 6 bayifashije mu mwaka ushize w’imikino aho yabamenyesheje ko itazabakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Ni inkuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ko nyuma y’icyumweru imaze mu mwiherero yahisemo gusezerera aba bakinnyi bari baranatangiye imyitozo.

Aba bakinnyi barimo myugariro Umwungeli Patrick, rutahizamu Samuel Nwosu Chukwudi, Mutabazi Hakim, Senzira Mansour, Mbazumutima Mamadou na Suleiman bari bakuye muri Sorwathe.

Kwibuka30

ISIMBI dukesha iyi nkuru yashetse kumenya icyo ubuyobozi bwa Mukura VS bubivugaho ariko ntibyakunda kuko Siboyintore Theodate akaba umunyamabanga w’iyi kipe atitabaga telefoni.

Umwe muri aba bakinnyi basezerewe yabwiye Itangazamakuru ko nabo ayo makuru bayumvishe ariko ubuyobozi bwabahakaniye ko atari yo, gusa ngo babwiwe ko batazatangwa ku rutonde rw’abakinnyi 25 bazifashishwa ku buryo nabo byabashyize mu rujijo.

Mukura VS yirukanye aba bakinnyi nyuma yo kugura abakinnyi barimo Nshimiyimana Marc Govin, Moise Nyarugabo, Iragire Saidi na Nzeyurwanda Djihad n’abandi.

Mukura Victory Sports et Loisirs on Twitter: "For sure you love #Mukura. So  add this to your galery. This is our season squad. Support us, encourage  us, advise us and stay with
Leave A Reply

Your email address will not be published.