“Ngwino Mama” indirimbo nshya ya Dimpoz NICK

12,999
Kwibuka30
RADIO RWANDA - NICK DIMPOZ #SAMEDI_DETENTE | Facebook

Nick DIMPOZ yashyize hanze indirimbo yise”Ngwino mama” asezeranya abakunzi be ko album ye ya mbere iri hafi.

Umuhanzi Nyaranda akaba ari n’umukinnyi wa za filime uzwi nka Ndayizeye Emmanuel bakunze kwita Nick Dimpoz yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ngwino Mama’, avuga ko yatangiye gutegura indirimbo zigize Album ye ya mbere.

Dimpoz yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Urwakera’, ‘Ndagukumbuye’, ‘Washa Moto’, “Uzaba umbwira” n’izindi,

Amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yatunganyijwe na Muhire Visuals naho amajwi (Audio) yakozwe na Clement Guitarist.

Iyi ndirimbo ‘Ngwino Maama’ n’iy’ubukwe, iravuga ku musore utomora umugeni we amusaba kumusanganira, akamubwira ko ahuje imiryango.  

Kwibuka30

Nick yabwiye INYARWANDA, ko ubu ashyize umutima kuri Album ye nshya azasohora umwaka utaha izaba ikubiyeho indirimbo zivuga ku bukwe, iz’ubuzima busanzwe ariko zose ari gakondo.

Uyu muhanzi yavuze ko mu Ukuboza 2020 aribwo azahitamo izina azita iyi Album kuko muri aya mezi ari imbere agiye gukora izindi ndirimbo zigera kuri enye zuza iyi Album.

Ubu amaze gukora indirimbo eshanu, kandi ngo akomeje urugendo.

Nick Dimpoz azwi cyane mu filime y’Uruhererekane ya ‘City Maid’ itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Urugendo rwe rwo gukina filime anarufatanya no kubyina mu Itorero Intayoberana no gukora indirimbo zitandukanye.

Nick Dimpoz yasobanuye impamvu yakoze indirimbo it - Inyarwanda.com

(Inkuru ya Inyarwanda.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.