Nigeria: Abanyururu bagera kuri 200 bacitse gereza nyuma y’igitero cyakozwe n’abantu bataramenyekana.

6,775
Kwibuka30
70% of Nigerian prisoners held without trial -- Prisons Chief

Imfungwa zigera kuri 200 zacitse gereza nyuma y’uko abantu bitwaje imbunda binjiye muri gereza mu mujyi wa Benin City mu majyepfo ya Nigeria bakabacikisha.

Abantu bitwaje ibirwanisho bicira umuriro bateye gereza yo mu mugi witwa Benin City mu ijoro ryakeye maze abarenga 200 bari bafungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye baracika.

Ababibonye bavuga ko abateye babanje bafunga umuhanda werekeza kuri iyo gereza bakabuza abandi bose bakoresha uyu muhanda kuwunyuramo.

Binjiriye ku marembo ya gereza barusha imbaraga abarinzi bayo, bituma imfungwa zisohoka zikwira imishwaro zirirukanka.

Kwibuka30

Ibi bibaye mu gihe hakomeje imyigaragambyo ya #EndSARS yo kwamagana urugomo rw’itsinda rya polisi ryari rishinzwe kurwanya abajura muri Nigeria.

Polisi muri Nigeria ivuga ko abantu bikinga muri iyo myigaragambyo ya #EndSARS bari gukora ibitero kuri station za polisi muri uwo mujyi.

Polisi ivuga ko abigaragambya bakuye imbunda n’amasasu mu bubiko bw’intwaro, bakanafungura abari bafungiye kuri polisi mbere yo gutwika aho bateye.

Ubutegetsi bwa leta ya Edo ubu bwatangaje amasaha 24 y’umukwabu udasanzwe muri uwo mujyi nyuma y’ibyo bitero no gutoroka kw’imfungwa muri gereza y’umujyi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.