NIYIGABA Ibrahim wahoze akinira POLICE FC yitabye Imana

9,946
Kwibuka30

Uwahoze akinira ikipe ya Police FC yitabye Imana kuri uyu munsi

Bwana IBRAHIM NIYIGABA umusore wahoze akinira ikipe ya POLICE FC amaze kwitaba Imana azize uburwayi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nk’uko bimaze gutangazwa n’umuryango we.

Ibrahim bahimbye LUKAKU yari amaze iminsi ahagaritse umupira w’amaguru ngoo abanze akomeze amashuri ye. Umwe mu banyamakuru ba Sport hano mu Rwanda utifuza ko amazina ye ashyirwa ahagaragara, yagize ati:”uno mwana arambabaje, ndI mu bantu bamugiriye inama ko yakomeza amashuri ye aranyumvira, nabonaga ikibazo cy’uburwayi bwe bwo kubura amaraso (anemia) kitazatuma carriere ye ikomeza neza, mugira inama yo kubanza akiga, yarankundiye…”

Kwibuka30

Ibrahim NIYIGABA wajyaga wiyita IBRAHIM PAPA asize ishusho nziza mu mupira w’abana mu Karere ka Rwamagana, nubwo atigeze abaha ubufasha bufatika bw’amafranga, ariko yabaye umwe mu basore bakuru begeraga cyane imikino y’abana kandi nabo bakamwibonamo, yagiye agaragara kenshi yitabira imyitozo y’abana, abagira inama nabo bagahiga kumwigiraho.

Ibrahim yakunze kwitabira imyitozo y’abana nabo bakamwibonamo

Ibrahim yabanje gukinira ikipe ya Villa Sc yo mu gihugu cya Uganda, nyuma yerekeza mu ikipe ya Rwamagana FC mbere y’uko abengukwa n’ikipe ya POLICE FC yazanywemo na Bwana Patrick Gakumba. IMANA imuhe iruhuko ridashira

Leave A Reply

Your email address will not be published.