Nta yindi ntambara izongera kuba kuri ubu butaka kuko Intwaro kirimbuzi dufite zitwizeza umutekano uhagije – Kim Jong-un

13,900

Uyu mu pereziza niwe ukunze kwemera ko afite Intwaro za kirimbuzi. na none kandi Perezida Kim Jong-un wa Korea ya ruguru yo ngeye kwikubita mu gatuza atangaza ko intwaro za kirimbuzi bafite zibizeje umutekano “uhagije” kandi ko ari ikintu kizatuma nta yindi ntambara yongera kuba muri Korea nk’uko bivugwa n’ikigo cy’itangazamakuru cya leta.

Kim Jong-un n'abasirikare bakuru
Kim Jong-un yicaye hagati ya bamwe mu basirikare bakuru bafite imbunda za pistoli z’umuhango bita “Paektusan”.

Bwana Kim yavuze ibi mu gikorwa cyo kizihiza isabukuru y’imyaka 67 intambara ya Korea zombi irangiye.

Ibyo yavuze byerekanye ko nta gahunda yo kureka ibyo kubaka intwaro kirimbuzi iki gihugu gifite nk’uko byari mu mugambi w’ibiganiro na Amerika.

Bwana Kim mu ijambo rye yavuze ko igihugu cye cyagerageje kuba “igihugu kifitiyije intwaro zikomeye” mu kwirinda indi ntambara nk’uko ibiro ntaramakuru bya leta KCNA bibivuga.

yagize ati: “Ubu, twabaye igihugu gishobora kwirinda byizewe no gusubiza twemye igitutu cyose n’ibikangisho bya gisirikare no gutera ubwoba bya ba gashakabuhake n’izindi ngufu mbi.

“Nta yindi ntambara izongera kuba kuri ubu butaka, umutekano wacu n’imbere hazaza birinzwe neza mu buryo buhoraho kubera intwaro kirimbuzi zacu zikomeye zo kwirinda”

Hashize iminsi ibihugu bya Amerika na Korea ya ruguru byerekanye ko nta wundi muhate uhari w’ibiganiro byo kubuza Korea ya ruguru kwigwizaho intwaro kirimbuzi.

Mike Pompeo ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika aheruka kuvuga ko Perezida Donald Trump ¬yakongera kuganira na Perezida Kim habaye gusa hari ikizere cy’impinduka.

Kim Yo Jong usanzwe ari no mu ishyaka ririkubutegetsi

Kim Yo Jong, mushiki wa Bwana Kim akaba n’umutegetsi mukuru mu ishyaka riri ku butegetsi aheruka kuvuga ko batazongera guha indi mpano Trump ngo bahure nawe maze abone ibyo yigamba yakoze.

Bwana Kim na Bwana Trump bahuye inshuro eshatu hagati ya 2018 na 2019, gusa ibiganiro by’impande zombi ntacyo byagezeho.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Korea ya ruguru yatangaje ko igiye gukomeza gahunda yayo yo kubaka intwaro kurimbuzi, ndetse ko bazakora intwaro z’ubwoko bushya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.