Ntibikiri ibihuha, Umutoza Abdou Mbarushimana amaze kwerekeza mu ikipe ya Bugesera FC

12,389
Kwibuka30

Nyuma y’amagambo menshi yavugaga ku merekezo y’umutoza Abdou Mbarushimana, ubu byemejwe ko yamaze kwerekeza mu ikipe ya Bugesera FC. (Photo:igihe.com)

Amakuru yize we dukesha impande zitandukanye, aremeza akanashimangira ko kuri ubu uwari umutoza w’ikipe ya AS MUHANGA amaze kwerekeza mu ikipe ya Bugesera FC nyuma yo kuvugwa ko afite gahunda yo kwerekeza mu ikipe ya Musanze FC nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wayo. Amakuru dukesha bagenzi bacu bo muri Radio10, aravuga ko Bwana Abdou yari ategerejwe n’intumwa z’ikipe ya Musanze ariko abantu bo ku rugande rw’ikipe ya BUGESERA FC baca inyuma basanganira uwo mutoza ahazwi nko ku Ruyenzi maze bakagirana ibiganiro byavuyemo amasezerano yo kuyitoreza mu mwaka utaha w’imikino.

Ku munsi w’ejo, umutoza Abdou MBARUSHIMIMANA yari yaciye amarenga ko agiye kwerekeza mu yindi kipe, ndetse anakomoza ku makipe ashobora kwerekezamo aho n’ikipe ya Musanze yayishyize mu majwi.

Kwibuka30

Umutoza Mbarushimana yafashije cyane ikipe ya AS MUHANGA ku buryo yari ayisize ku mwanya utari mubi, yagiye atsinda amakipe y’ibigugu hano mu Rwanda, ni umwe mu batoza bazwiho kuzamura impano nyinshi z’abana ndetse kumvikana n’abo abereye umutoza.

Abdou ni umwe mu batoza bakorana umurava n’imbaraga nyinshi mu gutoza.

Abantu benshi barasanga uno mugabo azafasha iyi kipe ya Bugesera guhangana n’amakipe akomeye yo muri championat.

Leave A Reply

Your email address will not be published.