Nyagatare: Imvubu zimereye nabi Abahinzi

6,119

Abahinzi begereye igishanga cya Karangazi mu Kagari ka Mbare, Umurenge wa Karangazi, bavuga ko batangiye guhura n’ibihombo kubera konerwa n’imvubu zituruka mu kidendezi cy’amazi (ikidamu) cya Karangazi.

Hakizimana Jean de la Paix avuga ko yakodesheje umurima ungana na hegitari eshatu ku mafaranga ibihumbi 530 igihembwe kimwe cy’ihinga.

Avuga ko afatanyije na mugenzi we ubu butaka babuhinzeho ibigori ariko nyuma ngo batangiye konerwa n’imvubu ku buryo zariye hafi intambwe 60 kuri 40.

Imvubu zonera abahinzi

Avuga ko imvubu zibonera ari 4 ziba mu idamu ya Karangazi ziyivamo zikagenda mu gishanga kiyegereye zikaza kubonera.

Avuga ko kugira ngo birinde izi nyamanswa bashyizeho abarinzi 4 barara bakubita amajerekani kugira ngo imvubu zitagaruka mu murima wabo.

Ati “Hashize ibyumweru bibiri imvubu zitwoneye, ubu twashyizeho abarinzi duhemba ibihumbi 100 mu mezi abiri, wongeyeho igishoro n’ubukode bw’umurima urumva ko twatangiye kujya mu gihombo.”

Hakizimana Jean de la Paix avuga ko igisubizo cy’imvubu zibonera gifitwe na Leta kuko bo ubwabo ngo ntibakibona.

Agira ati “Igisubizo ni Leta ikwiye kugitanga, bakwica izo mvubu, bazitwara ahandi ibyo urumva ko biyireba. Icyakora tugira umugisha batwishyura ahangijwe nibura umuntu akizera ko igihombo kigabanutse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko iki kibazo bakimenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020 ndetse boherezayo abakozi b’Akarere kugira ngo habarurwe ubuso bw’ibyangijwe n’izo mvubu.

Avuga ko hakurikiraho kuvugana n’ikigo gishinzwe gutanga indishyi ku byangijwe n’inyamanswa cyangwa impanuka kugira ngo abaturage bafashwe.

Ati “Twabimenye turakorana n’izindi nzego kugira ngo dushakire hamwe uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo. Gusa tuzavugana n’ikigo gitanga indishyi ku byangijwe n’inyamanswa abaturage bacu bafashwe.”

Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Ngoga Telesphore, yavuze ko bagiye kuvugana n’abangirijwe kugira ngo babamenye babafashe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.