Nyamagabe: Uwatorotse i Kigali arakekwaho gukongeza abaturage ubwandu bwa Covid-19

8,475
Kwibuka30
Nyamagabe:Abayobozi n'abakozi icyenda kuva ku rwego rw'akarere kugera ku  rw'akagari basezeye ku mirimo yabo

Mu gihe k’iminsi irindwi gusa Akarere ka Nyamagabe kamaze kugaragaramo ubwandu bwa Coronavirus ku kigero kiri hejuru, Akarere kagashinja uwatorotse i Kigali kuba intandaro.

Mu gihe k’iminsi irindwi gusa, mu Karere ka Nyamagabe hamaze kugaragara abanduye virusi ya Corona barenga 30, imibare yatumye benshi bibaza impamvu ituma imibare izamuka kuri urwo rwego mu gihe akarere kari kagerageje gukaza ingamba zo kurwanya icyo cyorezo.

Muri ako Karere ka Nyamagabe haherukaga ubwandu bwa Coronavirus ku itariki ya 17 Nyakanga 2020, ariko ku wa 16 Nzeri 2020 hongeye kugaragara umuntu umwe wanduye Coronavirus nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagiye ibyerekana.

Ku wa 17 Nzeri 2020 hongeye kugaragara abantu batandatu bashya banduye icyorezo cya Coronavirus, naho ku wa 18 haboneka bane; ku wa 19 hagaragara abandi bane mu gihe ku wa 20 habonetse abandi barindwi bacyanduye.

Kwibuka30

Ku wa 21 Nzeri 2020 muri Nyamagabe hagaragaye abandi bane bashya banduye Coronavirus naho ku wa 22 Nzeri hagaragaye abandi batanu banduye icyo cyorezo.

Mu makuru Umuyobozi w’Akarere yatanze, yavuze ko agace kibasiwe cyane ari umudugudu wa Baro mu gasanteri k’ubucuruzi gahuriramo abantu benshi baba bavuye mu duce dutandukanye.

Mu kiganiro Bwana Bonaventure uyobora akarere ka Nyamagabe yagiranye n’umunyamakuru wa Igihe.com, yavuze ko bikekwa ko uwaba wakongeje agace ari umwe mu baturage baje muri uwo mudugudu kandi akamotse mu mugi wa Kigali, bikavugwa ko nabwo yari atorotse agace n’ubundi kari kashyizwe mu kato kubera kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya coronavirus. Yagize ati:”...aho icyorezo cyaturutse nyirizina ntabwo turabasha kuhamenya, gusa bigaraga ko hari umuntu wari waturutse i Kigali kandi icyo gihe aturuka i Kigali yari yatorotse mu gace kari mu kato dutekereza ko ariho haba haraturutse ubwandu…”

Nubwo bimeze bityo, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko byabahaye isomo ndetse bituma bongera gukaza ingamba zo kuranya icyorezo ku buryo bukomeye bakaba bizeye ko bizatanga umusaruro mu minsi itari iya kera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.