Nyanza: Abaturage bo mu Murenge wa Cyabakamyi barashima prezida Kagame wabahaye amatara bakava mu mwijima

7,200
Kwibuka30
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza barashimira prezida wa Repubulika barashimira Prezida wa repubulika kuba yarabagejejeho amashanyarazi.

Abaturage bo murenge wa Cyabakamyi barashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabakuye mu kizima ubu bakaba nabo bafite umuriro w’amashanyarazi. Bakaba bavuga ko uyu muriro bahawe bagiye kuwubyaza umusaruro bakiteza imbere. Baravuga kdi ko ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka.

Umwe mu baturage basanzwe bakorera ubucuruzi muri uwo Murenge yabwiye umunyamakuru wacu ko ubu ngubu ibyishimo ari byinshi kubera ko bavuye mu mwijima, ndetse ko bagiye kubyaza uusaruro uwo muriro mu buryo bwose bushoboka, yagize ati:”Twari tumaze igihe kitari gito twarategereje umuriro ariko ntituwubone, kuba utugezeho ni byiza, ubu sinzongera gufunga saa kumi nebyiri, nzajya nkora kugeza saa yine”

Kwibuka30

Uwitwa Jackson usanzwe akora umwuga wo kogosha ariko akawukorera mu mugi rwagati, yavuze ko byamugoraga guhora ajya gukorera mu mugi ko ariko ubu ngubu agiye gushinga salon ye mu Murenge wa Cyabakamyi kandi ko yizeye kuzabona abakiliya.

Ku rukuta rwe rwa twitter, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana NTAZINDA Erasme, yavuze ko iyi ari indi ntambwe ikomeye, kandi ko bizatuma iterambere rigera no mu bice bimwe na bimwe byitaruye imugi wa Nyanza.

Image

Akarere ka Nyanza kamaze igihe kagerageza kwgereza ibikorwaremezo mu bice biri hirya y’umugi, ibintu bizatuma abantu benshi bagerwaho n’iterambere ndetse bikazamura iterambere, mu gihe gito gishize nibwo muri ako Karere hagezwaga amashanyarazi na kaburimbo mu bice bya Gihisi, agace kari hirya y’umugi, ndetse hanashyirwa n’uruganda rw’ama karo hakaba hari no kubakwa n’agakinjiro ka kijyambere.

Image
Leave A Reply

Your email address will not be published.