Nyanza: Abayobozi ntibanyuzwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’abitwa INTITI

7,936

Abashakashatsi bane barimo Prof. Déo Byanafashe bamurikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ibyavuye mu bushakashatsi bakoze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Nyabisindu (ubu ni mu Karere ka Nyanza), bamwe mu bari aho bavuga ko burimo ‘amakosa y’imyandikire kandi butuzuye.’

Ababukoze bibanze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza, biga uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Prof. Byanafashe Déo wigisha Amateka muri Kaminuza y’u Rwanda akaba ari na we ukuriye iri tsinda ryakoze ubushakashatsi yabwiye UMUSEKE ko ibyo babonye ari ingirakamaro ku bakiri bato bashaka kumenya ‘Amateka y’u Rwanda.’

Ati: “Byonyine gukora ubushakashatsi, kumenya amateka bituma umuntu amenya aho ava n’aho ajya cyane ko benshi bakibikeneye cyane urubyiruko.”

Ibyo babonye mu bushakashatsi babikubiye mu gitabo gifite paji 186.

Nyuma yo gusobanurira abari hariya ibigikubiyemo, bamwe mu bavuka muri kariya gace babwiye ziriya Ntiti ko mu gitabo cyazo hari ibintu byinshi biburamo, kandi bikwiye ko byongerwamo.

Nshimyumukiza Martin uhagarariye abafatanyabikorwa muri aka Karere ka Nyanza, avuga ko muri iyi raporo harimo amakosa y’imyandikire.

Atanga urugero rw’uko umugabo witwaga Murekezi Raphael wazize Jenoside bamwise ‘Fatikaramu’ kandi ryari irihimbano aho kwandika amazina ye y’ukuri.

Rugerinyange Franҫois we avuga ko muri iyo raporo hari ibikwiye kongerwamo.

Yasabye ko bazongeramo ‘uruhare Umwami Mutara III Rudahigwa’ yagize mu kubanisha Abanyarwanda ariko Abazungu bakamunaniza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda yabwiye abari aho ko amateka yaranze Nyanza atajya mu gitabo kimwe cya paji nke.

Yashyizeho itsinda rigomba kureba ibyo bongeramo n’ibyo bakuramo ku buryo mu byumweru bibiri ibintu byose bizaba byakosowe.

Yashimiye abakoze ubushakatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyanza, avuga ko kuyamenya ari ingenzi ku bakiri bato kugira ngo barinde ko Jenoside yazongera gukorwa.

(Source:Umuseke)

Leave A Reply

Your email address will not be published.