Nyanza: Bamwe mu Baturage barinubira uburiganya mu gukora urutonde rw’abagomba guhabwa inkunga ya Leta

16,011
Kwibuka30

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza barinubira uburiganya buri gukorwa mu gukora urutonde rw’abagomba gufashwa na Leta kubera gahunda ya #Gumamurugo#

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza, umurenge wa Busasamana mu Kagali ka Kavumu mu mudugudu wa Gihisi A baravuga ko batewe inkeke n’urutonde rw’abagomba kwitabwaho bagahabwa inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze ku miryango itishoboye izagirwaho ingaruka n’ino myanzuro n’ingamba Leta yashyizeho isaba abaturage kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwa virusi ya Corona. Abo baturage baravuga ko urutonde ruri gukorwa n’umuyobozi w’umudugudu wa Gihisi A rurimo uburiganya kubera ko hari gushyirwaho abishoboye aho kugira ngo hashyirweho abatishoboye. Umwe muri abo baturage yabwiye umunyamakuru wacu ko kuri urwo rutonde hariho umuntu ufite amazu 3 akodeshwa, kandi umuyobozi w’umudugudu akaba nawe ubwe yishyize ku mwanya wa mbere kandi ari mubishoboye. Umwe musanzwe bakora akazi k’ubuyedi yavuze ko yatangaye no kubona atari ku rutonde ahubwo akahabona abishoboye kumuruta.

Kwibuka30

Umukuru w’umudugudu wa Gihisi A uvugwaho gushyira ku rutonde abishoboye maze abatishoboye bakabihomberamo

Abajijwe iby’ayo makuru, Madeleine Umukuru w’umudugudu wa Gihisi A yavuze yasabwe n’ubuyobizi bw’Akagari gukora urutonde rw’abatishoboye 20 bagomba gufashwa, atubwira ko nawe atishoboye kuko umugabo we atagikora kandi akaba ariwe wari utunze umuryango, ku birebena n’uwo abaturage bavuze ko yashyizwe ku rutonde kandi afite amazu 3 yose akodeshwa, yasubije atya:”…nabikoze mu buryo bwihuse kuko ababinsabye bampaye umunsi 1 ngo mbe mbirangije, uwo nawe bavuze ufite amazu akodeshwa, ari muri kimite y’umugudu, dufatanije kuyobora..”

Ku murongo wa terefoni, Bwana EGIDE BIZIMANA Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana yavuze ko nta mubare runaka bagenderaho ahubwo biterwa n’imiterere y’umudugudu. Yakomeje avuga ko haramutse hari umuturage utisanga ku rutonde rwabagomba gufashwa yakwegera ubuyobozi ahakana ko nta buriganya bwakozwe mu gukora urwo rutonde.

Ibi bibaye nyuma y’aho prezida wa Repubulika asabye ko ubufasha bugenewe abari basanzwe babayeho aruko bahagurutse bagakora ariko bakabangamirwa n’ino myanzuro yo gukumira #Covid-19 bwakwihutishwa bagahabwa ibyo kurya na bimwe mu bikoresho by’isuku.

Leave A Reply

Your email address will not be published.