Nyanza: Haravugwa ubujura bw’inka bukoranwa ubugome ndengakamere

13,287
Kwibuka30

Mu karere ka Nyanza haravugwa ubujura bw’inka bukoranwa ubugome ku buryo abajura bajugunya mu misarani izo bateshejwe

Ku munsi w’ejo kuwa gatandatu taliki ya 19 Nzeli abaturage bo mu murenge wa Busasamana mu Kagari ka Kavumu bafatanije n’umuyobozi w’ako Kagali Bwana Alexis PFUKAMUSENGE bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda wari ugamije kurobora mu musarane inka yajugunywemo n’abajura mu gihe bari bateshejwe n’abanyerondo.

Ubwo bari muri icyo gikorwa cy’umuganda, umunyamakuru wacu yaganiriye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kavumu mu mudugudu wa Nyagatovu Bwana Alexis Pfukamusenge amubwira ko hari abajura baherutse guteshwa n’abanyerondo bo muri uwo mudugudu ubwo bari nashoreye inka bavuye kwiba mu masaha y’ijoro mu Kagali ka Gasoro, kamwe mu tugali gahana imbibe n’akagali ka Kavumu, yagize ati:”…byatangiye ubwo abanyerondo bacu bateshaga abajura bari bibye inka, zari ebyiri ariko babasha kugaruza imwe nubwo abo bajura bari bamaze kuyitemagura, ariko indi yo yakomeje kubura, gusa dutekereza ko itagiye kure, ishobora kuba iri aho hafi…”

Gitifu yakomeje avuga ko nubundi bakomeje gukeka ko iyi nka itagiye kure, bakomeza gushakisha ariko ntibayibona, nyuma nibwo abaturage baturiye muri uwo mudugudu bakomeje kumva umunuko udasanzwe muri umwe mu misarane rusange y’aho hafi, batangira kugira amakenga, maze barebyemo basanga ni inka yatemaguwe bajugunyemo, nibwo rero umunyamabanga nshingwabikorwa ateguye umuganda kugira ngo bakuremo iyo nka.

Kwibuka30

Inka yavanywemo yatemaguwe bikabije

Bwana Alexis yavuze ko ari ibikorwa byakoranywe ubugome ndengakamere kuko iyo nka yabanje gutemagurwa kugira ngo ikunde ijugunywe muri uwo musarane ndetse anizeza abaturage ko abakoze icyo gikorwa bagomba gushakishwa bagashyikirizwa inzego z’umutekano bakaryozwa icyo gikorwa kibi kandi cy’ubugome.

Abaturage bari mu gikorwa cyo gusenya umusarani ngo inka ikurwemo

Kugeza ubu abo bantu ntibarafatwa n’ubwo hari bamwe bakomeje gukeka ko ubwo bujura bukorwa na bamwe mu bakora umwuga wo kubaga inka muri uwo murenge. Gitifu yakomeje gusaba abaturage gukaza amarondo ndetse bakirinda guhishira abagizi ba nabi bashobora kubabamo.

Madame Mukanyandwi bivuga ko inka yibwe ikajugunywa mu musarani arasanga yarakorewe igikorwa cy’ubugome ndetse agasaba ko uwabikoze aramutse afashwe yahanwa ndetse akaryozwa inka ye yishe kuko yari ayitezeho byinshi harimo n’umukamo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.