Nyanza: Mudugudu yeguye ku mirimo ye nyuma yo gufatanwa inzoga y’igikwangari

7,317
Kwibuka30

Bwana Furaha Joseph wayoboraga Umudugudu wa Baye mu Kagali ka Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza yeguye nyuma yo gufatwa acuruza inzoga zitemewe zitwa ibikwangari.

FURAHA Joseph wari usanzwe ayobora umudugudu wa wa Baye uherereye mu Murenge wa Ntyazo ho mu Karere ka Nyanza yeguye nyuma yo gufatirwa mu cyuho ari gupima no gucuruza inzoga zitemewe zikunze kwitwa “igikwangari” atitaye no ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirusi.

Kwibuka30

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana NTAZINDA ERASME aho ubwe yavuze ko uno mugabo w’imyaka igera kuri 36 yari asanzwe ayobora uwo mudugudu, nyuma akaza gufatirwa mu cyuho ari gucuruza izo nzoga zitemewe, kandi mu gihe bitemewe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirusi.

Meya Ntazinda yagize ati:”Yafashwe acuruza litiro 28 muri ibi bihe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 abuza gufungura utubari”

Hari aakuru avuga ko uwo muyobozi yabanje kugerageza gucika ariko akaza gufatwa n’inzego zishinzwe umutekano zari ziri hafi aho.

Meya yakomeje agira ati:”Yakoze  amakosa yo gufungura utubari mu bihe bitemewe kandi nyamara ari we ukwiye no kuba yanabikumira, ubu rero yihitiyemo kwegura.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.