Nyanza: Nyuma y’imyaka 26 yishwe, yamenye umubiri w’umugabo we mu mibiri iherutse gusangwa mu mbuga z’ikigo k’ishuri

8,666

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, mu kigo cy’amashuri abanza cya Kavumu Adventiste, hagaragaye imibiri itatu ikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwe uhita umenyekana kubera ikimenyetso cyihari wari ufite.

Iyo mibiri yagaragaye mu cyumweru gishize, ubwo muri iryo shuri bari barimo gucukura imisingi y’ahagiye kubakwa ibyumba by’amashuri, bahita bayikuramo noneho hatangira gushakishwa amakuru yerekeranye na yo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru, yasobanuye uko uwo mubiri wamenyekanye nyuma y’imyaka myinshi.

Agira ati “Ikizwi ni uko hafi y’aho icyo kigo cyubatse hari hari bariyeri mu gihe cya Jenoside kandi yiciweho abantu. Umwe muri iyo mibiri itatu wasanzwemo tige (icyuma gishyirwa mu igufa ryavunitse) mu kaboko, abacitse ku icumu bari bahari bahita bibuka umuntu wari ufite iyo tige, bahamagara umugore we na we avuga ko nta yindi gihamya, ni uko yamenyekanye”.

Uwo muyobozi yongeraho ko ibyo bimaze kuba bakomeje gushakisha amakuru ngo bamenye niba hari indi mibiri yaba ari aho hantu.

Ati “Twakomeje gushakisha imibiri ariko ntihagira indi tubona ndetse ari na ko dushaka andi makuru. Hari abantu bane bari bari aho twabajije barimo uwitwa Gatama bivugwa ko yari kuri iyo bariyeri muri Jenoside ndetse ko yanabihaniwe ariko ntibagira amakuru yandi batanga”.

Bwana Bizimana Egide umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana akomeza avuga ko abo bantu bane baje gufatwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuko banze gutanga amakuru.

Ati “Abo bantu bane bari bahari barimo n’uwo Gatama ndetse n’umugore umwe, RIB yarabafashe irabajyana ariko uwo mugore yaje kurekurwa nyuma yo gutanga amakuru ya ngombwa, hasigara hafunzwe abo bagabo batatu. Dukomeje rero gushakisha n’abandi baduha amakuru kugira ngo turebe ko hari indi mibiri twabona”.

Ati “Muri icyo kigo cy’amashuri nyuma ya Jenoside gato habonetsemo indi mibiri itandatu, ariko urebye abantu bahiciwe ntiwavuga ko imibiri icyenda yonyine ari yo yagombye kuboneka. Bivuze ko hari ahandi hakiri imibiri tutarabasha kubona ari yo mpamvu igikorwa gikomeje”.

Ikindi ngo bigaragara ko muri ako gace hari abantu bacyinangiye badashaka gutanga amakuru kuko aho ubwo bwicanyi bwabereye hagendwaga n’abantu benshi.

Ati “Ikigaragara ni uko hari abadashaka gutanga amakuru uko bikwiye kuko aho abo bantu biciwe hari ku muhanda, hari hafi y’urusengero rw’Abadivantisiti kandi no muri Jenoside barasengaga. Ibyo biragaragaza rero ko amakuru agihishwe ari yo mpamvu dukomeje gushaka ayandi”.

Andi makuru yatanzwe n’umuntu wari umwana muri icyo gihe ariko warebaga ibiba, avuga ko muri icyo kigo ngo hari harimo ibyobo bitatu byajugunywagamo abicwaga n’ubwo bitaragaragara ngo imibiri ikurwemo.

Inkuru ya Kigalitoday.

Leave A Reply

Your email address will not be published.