Nyanza: RIB yataye muri yombi umukozi w’ibitaro ukekwaho gusambanya ku gahato umwangavu.

6,202
Kwibuka30
Image result for Nyanza hospital

Abagabo babiri basanzwe bakora ku bitaro by’Akarere ka Nyanza bari mu maboko y’ubugezacyaha nyuma y’aho bafashwe bakekwaho gusambanya umwana w’umwangavu.

Amakuru aturuka mu karere ka Nyanza aravuga ifatwa ry’umusore umwe wari usanzwe ukora ibijyanye n’amasuku ku bitaro by’Akarere ka Nyanza nyuma y’aho bivugwa ko yasambanije umwana w’umwangavu utari wakwiza imyaka y’ubukure amaubeshya ko agiye kumubonera akazi.

Aya makuru yashimangiwe n’umuvugizi w’umusigire w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB Dr Murangira Thierry.

Amakuru dufitiye gihamya aravuga ko uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 16, yariho agenda mu muhanda wo muri uwo mugi, maze aza guhura n’uwitwa Manasse nawe ukora amasuku kuri ibyo bitaro, amubaza niba yamurangira akazi, undi amubwira ko hari aho azi bafite akazi, ko yaza akarara akazamujyanayo bukeye. Uwaduhaye ayo makuru yakomeje avuga ko Manasse yamugejeje mu bitaro bahasanga uwitwa Minani ukora nk’ushinzwe amasuku mu Bitaro amubwira ko ngo amuzaniye imari ishyushye.

Kwibuka30

Biravugwa ko n’umuzamu w’ibitaro yabonye uwo mwana w’umukobwa mu bitaro, yabaza Manasse ibye, undi amubwira ko ari umukobwa we, uwo muzamu yakomeje avuga ko mu gicuku yinjiye mu nzu isanzwe imeserwamo imyenda y’ibitaro asanga wa mwana w’umukobwa aryamye hagati ya Minani na Manasse.

Nyuma abari aho ku bitaro bakomeje kubivuga nk’umrwenya ko baraye bumva uburyo abo basore bombi bariho basambanya uwo mwana ndetse baninubira urusaku rwaturukaga muri icyo cyumba kimeserwamo imyenda y’ibitaro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Nibwo amakuru yakomeje gusakara maze ubugenzacyaha buza guta muri yombi abo bagabo babiri ariko uwitwa Manasse we abasha gucika mu gihe ubu Minani ari mu maboko ya RIB kuri Station ya Busasamana muro ako Karere ka Nyanza.

Ku murongo wa terefoni, Umuvugizi w’urwego yavuze ko Leta itazigera yihanganira uwo ariwe wese uziha gufata ku ngufu umwana w’umukobwa, ndetse ko ibihano bikakaye bibateganirijwe.

Hari hashize igihe muri ako Karere hatavugwamo amakuru y’urugomo nubwo bwose bizwi ko Nyanza ri kamwe mu turere dukunzwe kuvugwamo urugomo nk’ahitwa kuri 40 habera ubwoko bwose bw’ubujura n’urugomo ku manywa y’ihangu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.