Nyanza: Umugabo yashatse kwiyahura akoresheje umugozi arokorwa na nyina

10,811

Umugabo wo kigero k’imyaka 35 y’amavuko utuye mu Karere ka Nyanza yarowe na nyina ubwo yageragezaga kwiyahura akoresheje umugozi

Mu Mudugudu wa Kidaturwa, mu Kagali ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza hari umugabo wagerageje kwiyahura ku bw’amahirwe Nyina amusanga mu mugozi agihumeka, amakuru aturuka kuri bamwe mu baturanyi be ariko batashatse ko amazina yabo ajya hanze, aravuga ko kwiyahura kwe kwaba kwatewe n’umugore bashakanye ngo akaba ariwe aheruka kumwanduza imwe mu ndwara zifata imyanya y’ibanga zitewe n’imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Kugira ngo nyina umenya ko uriya mugabo yagerageje kwiyahura, nyina yavuze ko mu gitondo atigeze akingura inzu, maze nyina agira amakenga ajya kureba, ngo akihagera yaasanze nyamugabo yimanitse mu mugozi ari gucira urukonda ariko atarashiramo umwuka, nyina akibibonayihutiye guhuruza abaturanyi, bahita bamunyarukana ku kigo nderabuzima cya Cyarasi mu Murenge wa Rwabicuma umwe mu mirenge ituranye n’umurenge wa Busasamana.

Ku murongo wa Terefoni, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bwana Egide, yatubwiye ko ayo makuru nawe yayamenye, ariko akaba atazi impamvu yatumye uwo mugabo afata umanzuro wo kwiyahura.

Umwe mu baturanyi b’urwo rugo yavuze ko kuva umugabo uwo mugabo yamenya ko yanduye kandi ko yandujwe n’umugore, ntibongeye gusangira icyumba, umwe yahisemo kurara mu nzu yo hanze. Umunyamakuru wacu yashatse kuvugana n’umugore w’uwo mugabo ariko yanga kugira icyo amubwira, avuga ko we adashinzwe gutanga amakuru.

Leave A Reply

Your email address will not be published.