Nyanza:Umushoferi ukekwaho gutwara Imodoka yasinze yagize impanuka yoroheje ahita afatwa na Police

9,868
Kwibuka30

Imodoka Imaze kugonga iyo yashakaga kunyuraho, zombi zahise zihagarara.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2020 I saa tatu zuzuye, nibwo mu mujyi wa Nyanza mu ntara y’amagepfo y’u Rwanda habereye impanuka yoroheje, imbere ya station Kobili, iruhande rw’ibitaro by’Akarere ka Nyanza.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru w’indorerwamo.com wari uhari iyo mpanuka iba. Umushoferi wari utwaye Imodoka yo mu bwoko bwa “tout train” bitewe n’umuvuduko yari ariho yaje yihuta ashaka kujya kuraza Imodoka yari atwaye mu bitaro by’akarere ka Nyanza, nibwo yasanze indi modoka yo mu bwoko bwa Rava 4, irimo kugenda gahoro, maze ashatse kuyinyuraho ayigonga Ku ruhande rw’inyuma munsi y’itara maze Parechok yayo irameneka, Imodoka zose zirahagarara.

Kwibuka30

Iyo ni Imodoka yagonzwe yamenetse Parechok

Police y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza yahise ihagera maze babaza umugabo wari utwaye iyo modoka impamvu yari afite umuvuduko mwinshi asubiza ko bagomba kureba uko Imodoka zihagaze ngo ubundi basanga ariwe uri mu makosa bakamuhana. Umwe mu bapolisi bari bahari yamubajije aho yaravuye aramusubiza ngo mbese urambaza iki warebye imodoka! Ibyo byatumye bamukekaho kuba yaba yari yasinze bigatuma atabasha kugenzura neza umuvuduko agomba kugenderaho ari nabyo byateje iyo mpanuka.

Abapolisi bahise bamwinjiza mu modoka y’ivatire yabo, maze batumaho undi mushoferi usanzwe atwara iyo modoka yagonze ngo aze abe ariwe uyivana mu muhanda. Naho uwaketsweho gutwara yasinze bamujyana kumupima ngo barebe niba byaba aribyo koko.

Leave A Reply

Your email address will not be published.