Nyaruguru: Madame Francine akurikiranyweho kubyara umawna agahita amwica

7,064
Kwibuka30

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru, Bwana Pierre Uwimana avuga ko abaturanyi buriya mugore bari basanzwe bazi ko atwite inda nkuru nyuma baza kumubona atagitwite kandi atanonsa babyibazaho.

Nyuma y’igihe runaka babibwiye ubuyobozi bw’ibanze baza kubaza uriya mugore abanza kubabwira ko yabyaye umwana upfuye ahitamo kumushyingura ntawe ubimenye.

Kwibuka30

Uwimana ati: “ Abaturage batubwiye ko baheruka Francine atwite, ariko ko basigaye bamubona nta mwana afite bakibaza uko byagenze. Twaramwegereye atubwira ko yabyaye umwana upfuye akamushyingura ariko RIB iza kubyinjiramo ni uko aza kuyereka aho yamushyinguye.”

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr.Thierry Muramira yabwiye Umuseke.rw dukesha iyi nkuru ko uriya mugore yatawe muri yombi taliki 31, Kanama, 2020, bakaba bari kumukoraho iperereza ku cyaha akekwaho cyo ‘kwica uwo yabyaye.’

Dr. Muramira avuga ko uwo inkiko zemeje kiriya cyaha ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka itanu y’igifungo n’imyaka irindwi y’igifungo nk’uko biteganywa n’ingingo ya 108 mu bitabi by’amategeko ahana y’u Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.