Nyina wa Diamond yahishuye ibanga rikomeye ashyira hanze amazina nyayo ya se wa Diamond.

11,575
Kwibuka30
Baba Diamond Kafunguka ishu ya Mama Diamond kuolewa “Msiniingilie na mama  Diamond” – Millardayo.com

Nyuma y’iminsi myinshi ishize Abdul Juma azwi nka se w’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz, ndetse bahora bashyiditse uyu mubyeyi amushinja kutamwitaho, nyina wa Diamond yavuze ko uyu musaza atari we se.

Nyina wa Diamond witwa Sandra Kassim yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru kuri Radiyo ya Wasafi FM atangaza ko uyu muhanzi yarezwe na Juma Abdul wari uzwi nka Se ariko ko atari we bamubyaranye.

Ibi byaje nyuma y’amagambo aherutse gutangazwa n’uwitwa Ricardo Momo, wavuze ko ari mukuru wa Diamond kuko umugabo ubabyara bombi ari umwe. Ricardo yari asanzwe azwiho kwitwa umuvandimwe wa Diamond ariko abantu batazi aho ubwo buvandimwe bushingiye.

Bongo 5 yatangaje ko ubwo yari mu kiganiro kuri Wasafi FM, Radiyo ya Diamond, Ricardo yabajijwe iby’ubuvandimwe bwe n’uyu muhanzi, avuga ko bavukana by’amaraso.

Yahise avuga ukuntu mu 1999, ubwo Diamond yari umwana muto umubyeyi we (ubu wamaze kwitaba Imana) yazanye Diamond amushyira iruhande rwe amubwira ko bava inda imwe n’ubwo abantu batari babizi.

Kwibuka30

Ibi byateye umunyamakuru guhamagara Nyina wa Diamond uzwi ku izina rya Mama Dangote cyangwa se Sandra Kassim, amubaza isano iri hagati ya Ricardo na Diamond. Uyu mubyeyi yahise amubwira ko aba bombi bava inda imwe kuko Se ubabyara ari umwe, anatangaza ko uwo abantu bari bazi nka Se wa Diamond atari we bamubyaranye.

Amakuru avuga ko ngo se wa Diamond n’uyu muvandimwe we yitwa Salomo Idi Nyange.

Nyina wa Diamond ubwo bamuhamagaraga ngo akemure impaka zari kuri Wasafi, yagize ati “Yego ni we, Se wa Diamond ni Salomo Idi Nyange ntabwo ari Abdul”.

Mu myaka yatambutse hagiye havugwa inkuru zibasira Umuhanzi Diamond abantu bamushinja kutita ku mubyeyi we, ariko uyu muhanzi yakunze kubirenza ingohe, aho yavugaga ko uyu musaza yabataye bakiri bato ndetse ko atigeze yita kuri Nyina ndetse n’umuryango muri rusange.

Abdul Juma yari amaze imyaka myinshi atarebana neza n’umuhungu we Diamond Platnumz; ibibazo byabo byatangiye kuva ku munsi wa mbere akigirana amakimbirane na nyina mu myaka irenga cumi n’itanu ishize.

Gusa, Abdul Juma yiyunze na Queen Darleen nawe bivugwa ko atari uwe nyuma y’igihe kinini nawe cyari gishize umwe atareba undi n’irihumye. Icyo gihe bagirana ibibazo, byaturutse ku magambo uyu mukobwa yatangaje yemeza ko ‘Juma atamufata nk’umubyeyi we’, ibi ni nako byari bimeze kuri Diamond.

Sanura Sandra Kasim n’abana be bose bataye Abdul Juma bajyana na nyina kuba aha bonyine mu Mujyi wa Dar es Salaam. Uko ari batatu, Esma Platnumz, Queen Darleen na nyina Sanura bashingiwe ubucuruzi na Diamond mu gihe se yicira isazi mu jisho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.