Musenyeri Eduard Sinayobye ati: Nzakora iyogezabutumwa rishingiye ku kivandimwe nk’uko abanyacyangugu barimenyereye

91,645
Kwibuka30

Umuhango wo kwimika Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Cyangugu, Edouard Sinayobye, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 25 Werurwe 2021, ubera muri Diyoseze ya Cyangugu uyobowe n’intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józefowicz, wasabye Musenyeri Sinayobye kwitangira Intama yaragijwe.

Umunsi wo kwimika Musenyeri Sinayobye wahujwe n’umunsi Malayika Gaburiyeri yabonekeye Mariya, akamumenyesha ko azabyara umwana w’Imana maze Mariya akabyemera mu kwicisha bugufi agira“Ndi umuja wa Nyagasi ibyo uvuze bingirweho”.

Ni umunsi wizihizwa muri Kiliziya Gatolika ndetse hagatangwa ubutumwa busaba abantu kurangwa no kwicisha bugufi.

Ku isaha ya saa tanu zuzuye ni bwo Musenyeri Sinayobye yari amaze guhamya isezerano rye, aramburirwaho ibiganza n’Abepisikope bari bitabiriye uwo muhango, asabirwa umugisha ubundi ashyikirizwa impeta n’ingofero hamwe n’inkoni y’ubushumba.

Intumwa ya papa mu Rwanda mu butumwa yatanze yabanje gushimira Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Céléstin Hakizimana, wayoboye Diyoseze ya Cyangugu nyuma y’uko Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène, yitabye Imana muri 2018.

Yakomeje yibutsa Musenyeri Sinayobye Eduard kujya ahora azirikana ko yatowe gukorera Imana, kandi kuba umushumba mwiza bijyana no kuba umugaragu n’umubyeyi aho kuba umucanshuro, amubwira ko kamwe mu kazi afite harimo kwamamaza ijambo ry’Imana aharanira kujijura.

Intumwa ya Papa mu Rwanda yamusabye kutazibagirwa ko umurimo w’umushumba ari isengesho, amusaba kuba indahemuka akaba umushumba umenya intama nazo zikamumenya, kugeza nubwo yatanga ubuzima, “umushumba mwiza ni amenye intama ashinzwe nazo zikamumenya”.

Ni ubutumwa bumusaba kwegera abo ashinzwe barimo abapadiri n’abandi bihayimana, cyane igihe bari mu bihe bikomeye, afasha abakene n’imbabare n’abandi bose bari muri Diyoseze.

Musenyeri Andrzej Józefowicz yasabye imbaga y’abakirisitu muri Diyoseze ya Cyangugu kwakira Musenyeri Sinayobye Eduard, amuragiza Bikiramariya wa Kibeho.

Musenyeri Sinayobye yashyizweho n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yari asanzwe ari umupadiri muri Diyoseze ya Butare.

Kwibuka30

Musenyeri Sinayobye akimara kugirwa Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu, yavuze ko atazakora iyogezaburumwa rishingiye ku buvandimwe.

Yagize ati “Ngiye nk’intumwa y’Imana, ngiye mfite ku mutima gukora iyogezabutumwa ryo kwegereza abantu Imana, ryo guhuza abantu. Nzakora iyogezabutumwa rishingiye ku kivandimwe nk’uko abanyacyangugu barimenyereye”.

Tariki 6 Gashyantare 2021, saa sita (12h00) ku isaha y’i Roma ari yo saa saba (13h00) ku isaha yo mu Rwanda, ni bwo Papa Francis yagennye Padiri Edouard Sinayobye ngo abe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu.

Musenyeri Eduard Sinayobye yari Padiri Mukuru wa Seminari Nkuru yitiriwe Umwamikazi w’Intumwa y’i Nyumba ho muri Diyosezi ya Butare

Yavutse ku wa 20 Mata 1966 i Butare, kuva mu 1973 kugera 1982 yize amashuri abanza ku ishuri rya Paruwasi Higiro, naho kuva 1988 kugera 1993 yize mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Leon y’i Kabgayi ahakura impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Ikilatini n’indimi.

Mu mwaka wa 1993 kugera 1994 yize mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, naho kuva 1994 kugera 2000 yize filozofiya na tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Yabaye Padiri wa Diyosezi ya Butare tariki ya 12 Kanama 2000, naho kuva mu mwaka 2000 kugera 2005 yakoze ubutumwa bw’Umupadiri wungirije kuri Paruwasi Katedarali ya Butare anayobora Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Diyosezi, kuva 2005 kugera 2008 aba Padiri Mukuru wa Paruwasi Gakoma.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga muri tewolojiya yakuye i Roma muri 2013, ndetse akomeza amasomo ye abifatanyije no kwigisha tewologiya mu Iseminari Nkuru y’i Kabgayi, yabaye kandi umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Butare (2010-2011).

Abayobozi mu nzego za Leta bitabiriye uwo muhango
Uyu muhango witabiriwe n’abamwe mubayobozi b’igihugu.
Leave A Reply

Your email address will not be published.