OMS na UNICEF barasaba ko amashuri yafungurwa muri Africa

7,230

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) n’iryita ku bana (UNICEF), basabye leta z’ibihugu bya Africa ko bakongera gukaza ingamba zo kwirinda kuburyo amashuri yakongera gufungurwa muri iki gihe cya Coronavirus.

Aya mashami ya UNO yombi avuga ko gukomeza gufunga amashuri byagira ingaruka mbi ku banyeshuri.

Asaba leta gushora imari mu bikorwa remezo by’isuku mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus mu mashuri.

OMS na UNICEF bagaragaza ko abanyeshuri bari kurya indyo ituzuye, abakobwa bagaterwa inda imburagihe ndetse bagakorerwa n’urugomo muri iki gihe bari kuguma mu rugo batari kujya ku ishuri.

Dr Matshidiso Moeti ukuriye OMS muri Afurica, yavuze ko amashuri kuri uyu mugabane ari ubuhungiro bw’abana.

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa kane yagize ati: ” Ntabwo tugomba guhumwa ijisho rimwe n’imbaraga zo kurwanya Covid-19 ngo birangire hari abatagize icyo bageraho, nkuko ubucuruzi buri kongera gufungurwa hubahiriza amabwiriza yo kwirinda no ku mashuri birashoboka”.

Mohamed Fall ukuriye UNICEF mu karere ka Afurika y’uburasirazuba n’iy’amajyepfo yavuze ko gufunga amashuri igihe kirekire bishyira mu kaga ahazaza h’abana n’ah’imiryango yabo.

Ibihugu bitandatu gusa nibyo bimaze kongera gufungura amashuri byuzuye muri Afurika.

Hari ibihugu bine byafunguye amashuri ariko biza kongera kuyafunga nyuma yo kubona ko ubwiyongere bw’abandura Covid-19 bukabije.

Ibindi bihugu byafunguye amashuri gusa ku banyeshuri bari mu myaka isoza amashuri hagamijwe kubafasha kwitegura ibizamini bya leta bisoza.

Ni mugihe muri Kenya ho hemejwe ko uyu mwaka w’amashuri 2020 ubaye imfabusa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.