“PAPA” Indirimbo nshya ya Knowless ihanura abangavu bishora mu mibonano mpuzabitsina.

9,262
Kwibuka30

Umuhanzikazi Butera Knowless yasohoye indirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka wa 2021 yise ‘Papa’ ihanura abangavu bishobora mu mibonano mpuzabitsina, avuga ko afite ibikorwa byinshi muri uyu mwaka ahishiye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Amezi ane yari ashize Butera Knowless asohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Player’, yabanjirijwe n’izirimo ‘Nyigisha’, ‘Blessed’ n’izindi. Yagiye azisohora ari nako ateguza Album ze ebyiri iya Gatanu n’iya Gatandatu yatangiye gukoraho mbere ya Guma mu Rugo ya mbere.

Ni Album zagombaga kujya ku isoko mu mpera z’umwaka wa 2020 akomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 nk’uko yabibwiye INYARWANDA natwe dukesha iyi nkuru. Avuga ko uko bucyeye n’uko bwije agenda ‘yongeraho’ indirimbo kuri buri Album ye bitewe n’insanganyamatsiko runaka aba yaririmbyeho.

Uyu muhanzikazi yavuze ko afite gahunda y’uko icyorezo cya Covid-19 gicogoye mu mezi macye ari imbere, muri Nyakanga cyangwa se muri Kanama 2021 yamurika Album ye Gatanu, dore ko indirimbo zose zizigize yamaze kurangiza kuzitegura.

Butera Knowless avuga ko mu gihe atarashyira ku isoko Album ze, yanze ko abafana be bicwa n’irungu ahubwo akomeza gusohora indirimbo. 2021, ni umwaka avuga ko afitemo imishinga myinshi, mbese ngo abantu bakwiye kumwitega.

Iyi ndirimbo ‘Papa’ yari amaze igihe ayiteguza abantu. Ndetse yatanze amadorali 100 ku muntu watsinze irushanwa ryo kuvuga izina ryayo.

Kwibuka30

Ati “Hari izindi ndirimbo zigomba gusohoka muri iyi minsi. Mu by’ukuri 2021 ni umwaka w’umuriro, ni umwaka w’ibikorwa byinshi. Hari imishinga myinshi mfite, urumva nawe Album ebyiri ntabwo ari indirimbo nke.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko iyi ndirimbo ‘Papa’ yasohoye ari imwe mu zigize Album ye Gatanu. Ni indirimbo avuga ko yanditse biturutse ku mubare w’abangavu bakomeje guterwa inda zitateganyijwe, bakagerwaho n’ingaruka zirimo no gutangira inshingano z’abantu bakuru igihe kitaragera.

Knowless avuga ko ingaruka zigera ku mukobwa ari nazo zigera ku muhungu. Kuko bose batangira kubaho ubuzima batari barateganyije, aho usanga umukobwa yari akiba iwabo n’umuhungu aba iwabo bitabwagaho n’imiryango yabo yombi.

Ati “Narebye kuri iki kibazo gihari cy’inda zitateganyijwe, cyane cyane mu rubyiruko […] Narebye ukuntu uretse kuba bigira ingaruka ku mukobwa binagira ingaruka ku muhungu…Ugasanga umuhungu aracyari muto, acyiba iwabo, ari umukobwa aracyaba iwabo. Ugasanga bagiye muri ibyo bibazo byo kwitwa ababyeyi kandi nabo bakiri ku babyeyi

Uyu muhanzikazi avuga ko kuba hari umuhungu utera inda umukobwa akamwihana, ahanini bituruka ku kuba uyu muhungu aba muri we atarakira ibimubayeho.

Butera Knowless yavuze ko yakoze iyi ndirimbo kugira ngo urubyiruko ruzayumva rwumve ko ‘kwishimisha ari byiza ariko bigira aho bigarukira’. Ati “Kubera y’uko iyo birengereye bibyara ibintu byinshi bitari byiza. Kandi rimwe na rimwe ugasanga imipangu yawe ntabwo igikomeje nk’uko wabipangaga.

Uyu muhanzikazi yavuze ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikwiye gushakirwa umuti bihereye mu muryango. Ababyeyi bakumvishwa ko bafite inshingano zo kuganiriza abana babo, bakababwira ibyiza n’ibibi ndetse n’ingaruka buri kimwe kigira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.