Pasiteri uzwi ku izina rya Sylvester Ofori yatawe muri yombi nyuma yo kwica umugore we amurashe

7,343
Kwibuka30
Amerika:Umupasitori uzwi cyane muri Gana yarashe umugore we , menya icyo yamuhoye

Umupasitori uzwi cyane wo muri America witwa Sylvester Ofori yatawe muri yombi nyuma yo kurasa umugore we Barbara Tommey ahita apfa.

Pasiteri Sylvestre Ofori, umwe mu ba pasiteri bazwi cyane muri Amerika ariko akaba akomoka mu gihugu cya Ghana yishe umugore we witwa Barabara kuri uyu 8 Nzeri 2020, uyu mugore wishwe yari afite imyaka 27 akaba yakoreraga muri Navy Federal Credit Union, hafi ya Mall i Millenia muri Orlando.

Umuvugizi wa Polisi ya Orlando Bwana Tommy yavuze ko Barbara yarashwe ari hafi y’umuryango w’ubucuruzi ku kibanza 4600 cya Gardens Park Boulevard mbere ya saa cyenda z’ijoro. Tommey yakomeje avuga ko uwo mugore yapfiriye mu kigo nderabuzima cya Orlando nyuma gato yo kujyanwa kwa muganga.

Polisi yavuze ko Pasiteri Ofori w’imyaka 35 acumbikiwe muri gereza ya Orange County, akaba  ashinjwa ubwicanyi bwo mu rwego rwa mbere akoresheje imbunda.

Kwibuka30

Ku wa kabiri mu gitondo, mu kiganiro n’abanyamakuru, Chief Orlando Rolón yavuze ko kurasa byafatiwe kuri CCTV. Ati: “ashobora kuvuga ko yatunguwe n’ibyabaye.”

Navy Federal Credit Union yasohoye itangazo ryerekeye iraswa rigira riti: “Muri iki gitondo, umwe mu bagize itsinda yakomerekejwe bikomeye n’igikorwa cy’urugomo hanze y’ishami ryacu rya Millenia, n’umugabo yari azi, nk’uko abapolisi babitangaza.”

Bivugwa ko Pasiteri Sylvester amaze igihe kinini ahohotera umugore we. Kubera ihohoterwa, Barbara yemeje umuryango we kumureka, Ariko Sylvester yamukurikiranye aho yakoraga aramurasa amasasu arindwi (7).

Sylvester Ofori - Home | Facebook

Leave A Reply

Your email address will not be published.