Pastor GREEG SCHOOF umunyameriki nyiri Radio UBUNTU BUTANGAJE ari mu maboko ya Polisi

16,037

Pasitoro akaba na nyiri Radio itagikorera ku butaka bw’u Rwanda ubu ari mu maboko ya Polisi nyuma yo kuremesha ikiganiro n’itangazamakuru kandi atabyemerewe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ku ya 7 Ukwakira, inzego z’umutekano zataye muri yombi umu pasitoro w’Umunyamerika akaba na nyiri radiyo itagikorera mu Rwanda yahoze yitwa RADIYO UBUNTU BUTANGAJE cyangwa AMAZING GRACE RADIO.

Amakuru dufitiye gihamya avuga ko Pasteur SCHOOF yari yatumije ikiganiro n’abanyamakuru ngo ababwire aho ikibazo cye kigeze, arikoI icyo kiganiro kiza kuburizwamo n’inzego z’umutekano kuko kitari cyatangiwe uburenganzira. Abanyamakuru bari bageze aho ikiganiro cyari giteganijwe kubera muri imwe mu ma hoteri ya hano i Kigali baje kwangirwa kwinjira, noneho pasitoro ashaka kugikoresha ari imbere abandi bari inyuma nibwo inzego z’umutekano zahise ziburizamo icyo gikorwa, maze ahita ahabwa urupapuro rumuhagarika ruzwi nka convocation.

Radio Amazing Grace yafunzwe n’urwego ngenzuramyitwarire RURA kubera icyo bise “gupfobya no gutesha agaciro abagore” ibyo bikaba byaratewe n’ikiganiro cyanyuze kuri iyo radio gikorwa n’umwe mu bavugabutumwa.

Mu kwezi kwa gatanu Schoof yajuririye icyo cyemezo ariko yongera aratsindwa, agaragaza ko atanyuzwecn’imikirize y’urubanza. Schoof yavuze ko ataje gukora politiki mu Rwanda, ko ahubwo yaje kwigisha ijambo ry’Imana.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.