Bugesera:Meya Mutabazi aravugako mu minsi mike nta muzunguzayi uribube akirangwa mu muhanda

2,725

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi yemeje ko mu minsi mike akavuyo kabazunguzayi babarizwa mu mujyi wa Nyamata ntakaribube kacyiharangwa.

Ibi umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Indorerwamo aho yatangaje ko bashaka ko aba bantu bakora ubucuruzi butemewe babivamo binyuze mu kubaganiriza ku girango nabo bakore ibyemewe n’amategeko.

Yagize ati”Bamwe batubwirako kuza gucururiza mu muhanda ari ikibazo cy’ubushobozi,ariko kubafasha ntabwo ari ikiguzi cyo kugirango bataza mu muhanda kuhacururiza,kimwe n’abandi batagira imirimo baba bari mungo tugomba gushaka uburyo babumbirwa mu makoperative cyimwe no kubashakira izindi mfashanyo zo kugirango nabo babone ikibatunga.”

Akomeza avugako n’urubyiruko barukangurira gukora no kuva mu biyobyabwenge binyujijwe mu bukangurambaga na Siporo rusange aho akenshi haba hari insanganyamatsiko yo kubirwanya cyimwe n’inda zitateguwe bafatanyije n’abashinzwe umutekano n’inama zitandukanye .

Bamwe mubazunguzayi twaganiriye badutangarijeko ubushobozi bucye ko aribwo butuma bahitamo kubunza ibyo bacuruza,kuko baba babona batabona amafaranga basabwa kugirango bakorere mw’isoko nkabandi,gusa nabo ubwabo bakaba badatinya kwiyemerera ko biteza akajagari mu bucuruzi,bakaba basaba ko bafashwa kubona aho bakorera hatabasaba byinshi kandi amikoroari make.

Akarere ka Bugesera n’ikamwe mutugaragaramo aba bakora ubucuruzi butemewe aba bakunze kwita abazunguzayi cyane cyane ku mugoroba ahahurira abantu benshi ndetse no ku munsi w’isoko,ari nabyo binatuma hagaragara akajagari mu bucuruzi cyaneko aba batanasora kuko batagira aho bakorera hazwi.

 

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa