CALLIXTE SANKARA Yeretswe Itangazamakuru iminota itatu gusa

2,995

Bwana SANKARA CALLIXTE  yeretswe Itangazamakuru ariko abanyamakuru ntibemererwa kumubaza ibibazo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 17 Gicurasi, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda rwatumiye itangazamakuru ku cyicaro cyarwo ku Kimihurura.

Bwana SANKARA CALLIXTE wagaragaje inseko ku munwa, yazanywe n’abapolisi ari ku mapingu afashwe n’abapolisi babiri, yambaye ipataro ya Kaki n’ishati y’ubururu irimo uturongo ndetse n’amadarubindi (lunnettes) y’izuba. Abanyamakuru benshi bitabiriye icyo gikorwa bashatse kugira icyo bamubaza ariko ntibyakunze kubera ko yarebwe (Sankara) mu gihe cy’iminota itatu gusa, abanyamakuru baramufotora.

Umuvugizi wa RIB yahise avuga ko SANKARA atemerewe kugira icyo atangariza itangazamakuru, ko ahubwo ibibazo byose bigomba kubazwa umwunganizi we mu Mategeko ariwe Mr NKUNDABARASHI MOISE, nawe wirinze kugira byinshi atangariza itangazamakuru, yavuze ko byinshi bireba urubanza rwa NSABIMANA CALLIXTE waje kwihimba SANKARA azabitangaza mu minsi iri imbere.

Ku italiki ya 30/4/2019 nibwo byatangajwe ku mugaragaro ko Bwana SANKARA ari mu maboko y’ubugenzacyaha, amakuru yaje akuraho urujijo rwari rumaze iminsi ruriho rwavugaga ko yafashwe mu gihe hariho andi makuru yabinyomozaga.

Callixte SANKARA ashinjwa na LETA ya KIGALI kuba ari mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN , umutwe wiyemereye ubwawo ibitero byabaye mu Karere ka Nyaruguru ahitwa I Nyabimata na Cyitabi bigahitana ubuzima bw’abantu benshi. NSABIMANA CALLIXTE yumvikanye kenshi mu bitangazamakuru mpuzamahanga yigamba ibikorwa bitandukanye byakozwe n’uwo mutwe birimo gutwika imodoka, no kwica abaturage.

Callixte NSABIMANA ni umunyarwanda ukomoka mu Karere ka Nyanza, ni umwe mu bacikacumu, yiciwe ababyeyi be bombi muri Genoside yakorewe Abatutsi, amashuri yisumbuye yayize mu rwunge rw’amashuri rw’i Butare, yiga iby’amategeko muri Kaminuza I Butare nyuma aza kwirukanwa ariko akomereza muri Kaminuza yigenga ya Kigali.

 

Inkuru yakurikiranywe inakorwa na UMUTONIWASE MARIE MERCI  Ishyirwaho na Chief Editor.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa