Igiciro gishya cya ‘passport’ y’u Rwanda, cyazamutseho amadolari 27 harabatacyishimiye

1,105

Passport

Igiciro gishya cy’urwandiko rw’abajya mu mahanga (passport) rw’u Rwanda cyazamuweho amafaranga ibihumbi 25 (agera ku madorari 27 y’Amerika), icyemezo bamwe binubiye.

‘Passport’ y’umuntu mukuru leta yayigurishaga amafaranga 50,000, ubu ikaba yazamuwe ishyirwa ku 75,000, nkuko biri mu iteka rya minisitiri ryo ku itariki ya 29 y’uku kwezi kwa gatanu.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bamwe bagaragaje ko batabyishimiye, bamwe banenga ko ‘passport’ z’abanyacyubahiro zo zitigeze zizamurirwa igiciro.

Passport y’akazi yo yashyizwe ku 15,000Frw,igiciro cya ‘passport’ y’umwana cyo cyavanywe ku 50,000Frw gishyirwa ku 25,000Frw.

Mu kwezi gushize kwa kane, habayeho izamuka ry’ibiciro by’amazi byinubiwe n’abaturage mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Kuri iki abategetsi bavuze ko ibyo biciro bishingiye ku ngano y’amazi umufatabuguzi akoresha.

Ingabire Marie Immaculée uhagarariye ikigo Transparency International / Rwanda, ku rubuga rwa Twitter yagize ati: “Iyi ndwara yo kongera ibiciro ko ibaye icyorezo? Ab’amikoro macye tubaye aba nde?”

Abavuga ku giciro gishya cya passport kuri Facebook

Ukoresha Twitter avuga ku giciro cya passport

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa