Imitungo y’Abantu Bagera 32 Bashinjwa Gushaka Guhirika Ubutegetsi bwa NKURUNZIZA yafatiriwe

1,780

Leta y’U Burundi yasohoye urutonde rw’abagera kuri 32 Bagomba gufatirwa imitungo yabo kubera kugerageza guhirika ubutegetsi.

Ku munsi w’ejo taliki ya 15 Gicurasi, Leta y’u Burundi yasohoye lisiti y’abantu bagera kuri 32 bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Bujumbura mu mwaka wa 2015 ndetse inatangaza ko ata kabuza imitungo yabo igomba gufatirwa. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha mukuru wa Leta y’Uburundi ndetse n’umukuru w’urukiko rw’ikirenga, abo bayobozi bavuze ko abo bantu bose bagera kuri 32 bagomba gufatirwa imitungo yabo, ikagurishwa amafranga akajya mu kigega cya Leta. Muri abo harimo abanyapolitiki bafungiye muri gereza nkuru ya MPIMBA, ndetse n’abandi bahunze igihugu, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ndetse na bamwe mu banyamakuru batakiri kubarizwa ku butaka bw’igihugu.

Amakuru dufitiye gihamya, ni uko iryo tangazo rigisohoka, ryahise rishyirwa mu bikorwa n’insoresore z’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD zizwi nk’imboberakure rwahise rwirara mu rugo rw’umu General uzwi ku uzina rya CYRIL NDAYIRUKIYE rusahura urugo rwe rwose.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bwana PACIFIQUE NININAHAZWE urwanya ubutegetsi bwa Bujumbura, yavuze ibyo bikorwa bidateze kubaca intege. Twibutse ko ku italiki ya 13 Gicurasi 2015 aribwo agatsiko ka gisirikare kari kayobowe na Major NIYOMBARE GODEFROID wari wunguirijwe na CYRIL NDAYIRUKIYE katangaje ko gahiritse ubutegetsi bwa PIERRE NKURUNZIZA wari mu nama mu gihugu cya Tanzaniya, igikorwa cyaje kuburizwamo n’igipolisi ndetse n’abasirikare benshi bari bashyigikiye ubutegetsi bwa PIERRE NKURUNZIZA, igikorwa cyasize benshi mu batavugwa rumwe na Leta mu magereza atandukanye, bamwe baricwa abandi bahungira hirya no hino mu bihugu bikikije u Burundi, si ibyo gusa kuko byasize umwuka mubi hagati y’Urwanda n’Uburundi kuko Leta ya NKURUNZIZA yashinjaga Leta ya Kigali gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi I Burundi ndetse ikayishinja gukorana bya hafi n’iyo mitwe yiteguraga gutera u Burundi, ibintu U Rwanda rutahwemye kwamaganira kure.

 

Inkuru yakozwe inatunganywa na UMUTONIWASE MARIE MERCI ishyirwaho na Chief Editor

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa