Imyaka 4 irashize Haburijwemo Ihirikwa ry’Ubutegetsi I Burundi, bisiga ubwumvikane buke hamwe n’u Rwanda

2,617

Hari ku italiki nk’iyi ngiyi umwaka w’i 2015 ubwo mu Burundi hageragezwaga ihirikwa ry’Ubutegetsi ariko rikaburizwamo.

Ku italiki ya 13/05/2015 taliki ya 13/05/2019, imyaka imaze kuba 4 agatsiko gato k’igisirikare kagerageza guhirika ubutegetsi bwa PIERRE NKURINZIZA igikorwa cyaje kuburizwamo n’igisirikare cy’Uburundi. Hari ku munsi wa gatatu, ubwo Major NIYOMBARE GODEFROID wari umaze iminsi yirukanywe ku mwanya w’ubuyobozi bw’urwego rw’ubutasi mu gihugu yajyaga kuri Radio yigenga yakoreraga mu mujyi mukuru wa Bujumbura, agatangaza ko ahiritse ubutegetsi bwa Pierre NKURUNZIZA, icyo gihe Prezida NKURUNZIZA PIERRE yari mu ruzinduko I ARUSHA mu gihugu cya Tanzaniya.

Mu itangazo Major NIYOMBARE GODEFROID yanyujije kuri Radio RPA, yagize ati:“Hashingiwe ku kudaha agaciro inama agirwa n’imiryango mpuzamahanga, ni kutubahiriza itegekonshinga rya Repubulika y’Uburundi, gukandangira no kutubaha amasezerano Abarundi basinye, guhera uyu munsi, ubutegetsi bwa Pierre NKURUNZIZA burahiritswe”

NIYOMBARE GODEFROID ubwo yari arimo yerekeza kuri Radio RPA ajya gutangaza ihirikwa ry’ubutegetsi.

Humvikanye urusaku rwinshi rw’abaturage bari bishimiye iryo hirikwa ry’Ubutegetsi, cyane ko hari hamaze iminsi umwuka mubi w’abatemeraga manda ya gatatu ya Pierre NKURUNZIZA. Prezida NKURUNZIZA Wari mu nama I ARUSHA, akimara kumenya ko yahiritswe ku butegetsi, yahise yigizayo gahunda yo gutaha mu gihugu. Imyugaragambyo yakajije umurego mu murwa mukuru wa Bujumbura, ariko kugeza ubwo, igisirikare cyari ku ruhande rwa NKURUNZIZA, byatumye umugambi w’ihirikwa ry’ubutegetsi rigorana cyane kubera ko ibice bimwe na bimwe by’igihugu kandi bikomeye byari mu maboko y’igice kinini cy’igisirikare cya Leta, ibyo bice ni nk’ikibuga cy’indege, na Radiyo na Televisiyo by’igihugu.

Ku mugoroba wo kuri uwo wa gatatu, umuyobozi w’igisirikare mu Burundi yatangaje ko habayeho igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryakozwe n’agatsiko gato k’abasirikare ariko igikorwa kikaba cyaburijwemo. Insoresore zo mu mujyi wa Bujumbura zari zishyigikiye icyo gikorwa, zakomeje kwigaragambya, ndetse na ba basirikare bahirikaga ubutegetsi bagerageza gushaka gufata Televisiyo na Radio ariko biranga birabananira, abasirikare bari ku ruhande rwa Nkurunziza bahamerera magabo.

Polisi y’igihugu ntiyigeze yorohera abigaragambya

Ku rundi ruhande, urundi rubyiruko rwari rushyigikiye Ubutegetsi narwo rwarimo rushyamirana n’urundi ruhande rushyigikiye ihirikwa ry’ubutegetsi. Hakurya ku mupaka, havugwaga uburyo Prezida NKURUNZIZA ari kugerageza gutaha.

Uko ku rubuga rw’imishyamirano byari bihagaze, abari ku ruhande rwa Prezida NKURUNZIZA PIERRE rwariho rugaragaza ko rwarushije imbaraga agatsiko kashakaga guhirika ubutegetsi. Ku ruhande rw’abanyapolitiki, hacitsemo ibice bibiri, kimwe cyari ku ruhande rwa NKURINZIZA abandi bajya ku ruhande rwa NIYOMBARE. Umuryango mpuzamahanga wateye utwatsi iryo geragezwa ryo guhirika ubutegetsi, ndetse risaba ko Abaturage bakingirwa. Byaje kurangira NKURUNZIZA ageze mu gihugu cy’Uburundi ashyikira mu gace k’aho yavukiye I Ngozi cyane ko Abamurwanyaga bari bananiwe gufunga imipaka y’igihugu.

Nyuma hakurikiyeho guhiga bukware uwo ariwe wese wagaragaye mu myigaragambyo yo gushaka guhirika ubutegetsi, benshi barishwe, abandi barafungwa abandi bashoboye bahungira mu bihugu bituranyi cyane cyane mu Rwanda, ibintu byakuruye umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’Uburundi kuko Uburundi bwashinjaga u Rwanda gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi bw’I Burundi.

Umubano w’ibihugu byombi wakomeje kuba mubi ku buryo buri wa gatandatu mu mujyi wa Bujumbura habagaho imyigaragambyo yo gutuka u Rwanda na Prezida KAGAME, bakoresha ijambo “kumesa”. Abarundi benshi kuri ubu bari Mu Rwanda mu nkambi y’i Mahama, ibintu Leta ya Nkurunziza itishimira na gato ku buryo U Burundi bwareze u Rwanda ko ari naho abarwanya ubutegetsi bw’Uburundi bitoreza. Kugeza ubu abakurikiranira hafi iby’Uburundi n’Urwanda bavuga ko bizatinda kuba byiza, amagana y’Abarundi barishwe ku buryo Umuryango mpuzamahanga wavuze ko Leta y’Uburundi yakoreye ibikorwa bya kinyamaswa abaturage batashyigikiye manda ya NKURUNZIZA.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa