Ishyaka rya ANC Ryegukanye intsinzi mu matora yo muri Afrika Yepfo

2,077

Ishyaka rya ANC ryatsinze bidasubirwaho amatora bwa mbere ku majwi make kuva mu mwaka w’i 1994.

Akanama gashinzwe amatora mu gihugu cya Afrika yepfo katangaje bidasubirwaho ko ishyaka rya ANC ariryo ryegukanye intsinzi mu matora aziguye yatangiye kuri uwa 8 Gicurasi 2019. Ni amatora y’inteko ishingamategeko n’ay’abayobozi b’intara icyenda zigize icyo gihugu cy’igihangange muri Afrika. Muri Afrika y’epfo, Prezida wa Repubulika atoranywa n’ishyaka ryabonye ubwiganze mu matora, biteganijwe ko hatagize igihinduka CYRIL RAMAPHOSA ariwe uri butoranywe akayobora igihugu mu myaka itanu iri imbere.

Ishyaka rya ANC (African National Congress) ryegukanye intsinzi ku majwi 58, ni amajwi make kuva mu mwaka w’i 1994. Ni amatora abaye ku nshuro 6 nyuma y’intwaro ya ba gashakabuhake, intwaro yiswe APARTHEID. Ishyaka rya Democratic Alliance niryo ryaje ku mwanya wa kabiri ku majwi 21, mu gihe Bwana MALEMA n’ishyaka rye bagize amanota 11.

Bwana RAMAPHOSA CYRIL yatangiye kuyobora igihugu cya Afrika y’epfo guhera mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize nyuma y’aho inteko y’ishyaka rikuyeho icyizere uwari Prezida w’igihugu Bwana Jacob Zuma washinjwaga icyaha cya ruswa.

Abakurikirana politiki ya Afrika y’epfo, baremeza ko RAMAPHOSA CYRIL azagorwa cyane no kugarurira icyizere ishyaka rya ANC muri rubanda ryashegeshwe na ruswa, ndetse no kugabanya umubare w’abashomeri uri ku kigero cya 27%

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa