Leta ya UGANDA yasabye Abaturage bayo Kudakoresha Umupaka wa Gatuna mu gihe U Rwanda rwari rwawufunguye by’agateganyo

2,536

Nyuma y’aho guverinoma y’u Rwanda ifunguye by’agateganyo umupaka wa Gatuna, leta ya Uganda yasabye abaturage kudakoresha uwo mupaka.

Kuri uyu wa 9 Kamena 2019 Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo imenyesha ko ibaye ifunguye by’agateganyo umupaka wa Gatuna mu rwego rwo gusuzuma ibikorwa byo gusana uwo mupaka wa Gatuna.

Kuri uyu wa kabiri guverinoma y’Ubugande ibinyujije ku muvugizi wayo Bwana OFWONO OPONDO yasabye Abagande kudakoresha uno mupaka wa Gatuna, ko ahubwo bakoresha uwa Kagitumba. Mu magambo ye yagize ati:“…nibakoreshe imodoka nini zabo mu gusuzuma ibyo bubatse…”

Umupaka wa Gatuna uhuza Urwanda na Uganda wari warafunzwe mu kwezu kwa kabiri k’uno mwaka ku mpamvu z’isanwa, ibintu Leta ya Uganda yavuze ko ari ku mpamvu za politiki. Gufunga umupaka wa Gatuna byakuruye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi byari bimaze igihe biri nko mu ntambara y’ubutita aho u Rwanda rwashinjaga ubutegetsi bwa Kampala gucumbikira abashaka guhirika ubutegetsi bwa Kigali ndetse ko n’Abanyarwanda bahohoterwa iyo bageze iBugande. Umuvugizi wa guverinoma ya Uganda OFWONO OPONDO yabwiye BBC dukesha ino nkuru ko yasabye abacuruzi b’Abagande ko bakomeza gukoresha inzira yo mu misozi ya Mirama (Kagitumba). Yagize ati:”imodoka nini zizakomeza kunyura mu misozi ya Mirama ku Kagitumba kuko tutabasha kubwira abantu ngo bahindure imodoka zabo mu gihe bariya bavuga ko umupaka bafunguye umupaka mu minsi 10 gusa, nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse”

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro, cyavuze ko umupaka wa Gatuna ugiye kuba ufunguye mu gihe cy’iminsi 12 mu gusuzuma ubuziranenge by’ibyubatswe, umwanzuro wari washimishije bamwe mu bacuruzi bakoreraga kuri uwo mupaka, ubu igitegerejwe ni ukureba niba koko Abacuruzi b’Abagande bakoresha ibimodoka binini bari bwumve ubwo busabe.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa