Prezida KAGAME PAUL yongeye avuga umwuga ashobora kuzerekezamo nava muri Politiki y’Ubuyobozi

3,130

Prezida wa Repubulika yasabye abanya Rubavu kudashimishwa na duke, anakomoza no ku mwuga w’ubucuruzi ashobora kuzajyamo mu gihe azaba atakiri muri politiki.

Mu rugendo rw’akazi Nyakubahwa Paul Kagame amaze iminsi agirira muri tumwe mu turere two ntara zo mu majyaruguru n’uburengerazuba z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 10 Gicurasi, hari hatahiwe akarere ka RUBAVU yakirwa n’imbaga nyinshi y’Abaturage itigeze ikangwa n’imvura yagwaga. Mu ijambo yashikirije abitabiriye, yasabye abaturage ba Rubavu kudapfusha ubusa amahirwe yo kuba baturanye n’igihugu cya RDC, ko bagombye kubibyaza umusaruro bakakigira(igihugu cya Congo) isoko ryabo, noneho Leta ikabafasha mu bijyanye n’umutekano no kunoza imibanire, ndetse bakirinda kumva banyuzwe na duke babona.

Akarere ka Rubavu, ni kamwe mu turere gakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu gihugu cya Congo I Goma. Prezida KAGAME yakomoje no ku mwuga ashobora kuzakora mu gihe azaba atakiri muri politiki cyangwa umuyobozi. Yagize ati:“…jyewe ndi uwikorera, cyangwa igihe nzaba ngiye muri uno mwuga, birashoboka umunsi narangije ibi, nshobora kuzajya kwikorera, ntabwo abikorera bakwiye kunyurwa na duke babona…”

Mu mwaka w’i 2015, Prezida Kagame nabwo yari yavuze ko nava muri Lolitiki azikorera, ise umubyara RUTAGAMBWA DEOGRATIAS nawe yari umucuruzi ufite imigabane mu kigo cyakoraga ubucuruzi butandukanye cyahoze cyitwa TRAFIPRO (Travai, Fidelité et Progrès).

Ubanza kubona prezida mu bucuruzi atari ibintu bizaba vuba kubera ko Itegekonshinga ryavuguruwe, rivuga ko yemerewe kuba yakomeza kuyobora  igihugu kugeza mu mwaka wa 2034 ibyo bikaba ari ibyifuzo byasabwe n’Abanyarwanda muri kamarampaka iherutse kuba.

 

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa