Prezida KAGAME Yitabiriye Inama yo Kurwanya Ruswa mu gihugu cya NIGERIA

916

Prezida PAUL KAGAME amaze kugera mu gihugu cya Nigeriya mu nama yo kurwanya ruswa muri Afrika.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 11 Kamena, prezida wa Repubulika y’u Rwanda PAUL KAGAME ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cya NIGERIYA aho yagiye kwitabira inama yo kurwanya ruswa ku mugabane wa Afrika. Biteganijwe ko PAUL KAGAME ari bushyikirize ijambo muri iyo nama. Muri ino nama iri kuyoborwa na Prezida wa Nijeriya MOHAMMED BUHARI, Prezida Paul KAGAME ari butange inama z’uburyo u Rwanda rwabashije kugera kuri gahunda yo kurwanya ruswa mu gihugu. U Rwanda rumaze imyaka ibiri ikurikirana ruza ku mwanya wa gatatu muri Afrika mu bihugu birwanya ruswa. U Rwanda rumaze isaga itatu rwaratangiye gahunda yo gupiganirwa amasoko mu buryo bw’ikoranabuhanga bwiswe E-procurement. Biteganijwe ko Kagame azitabira umuhango wo kurahira kwa Prezida Buhari uherutse gutsindira manda yindi yo kuyobora icyo gihugu cya Nijeriya.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa