Prezida wa Repubulika Arasura Intara y’Amajyaruguru asure uturere 6 twose!!

1,024

Prezida KAGAME guhera kuri uyu wa Kabiri aratangira gusura Uturere tugera kuri dutandatu two mu Ntara y’Amajyaruguru.

Guhera kuri uno wa Kabiri taliki ya 7 Gicurasi, Nyakubahwa Prezida Wa Repubulika Paul Kagame aratangira uruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Amajyaruguru mu rwego rwo kuganira n’Abaturage ari nako afasha abayobozi b’inzego z’ibanze gukemura bimwe mu bibazo bafite.

Biteganijwe ko kuri uyu wa kabiri Nyakubahwa Paul KAGAME azasura uturere twa BURERA na MUSANZE nyuma ku minsi ikurikiyeho akazasura utundi turere two muri iyo ntara aritwo RUBAVU, RUTSIRO, NYAMASHEKE ndetse na KARONGI. Byitezwe ko nk’ibisanzwe, Prezida wa Repubulika azakira ibibazo by’abaturage, ndetse nawe akabagezaho ijambo nyamukuru.

Prezida wa Repubulika aherutse gusura Akarere ka Nyamagabe aho nabwo yakiriye ibibazo bitanfukanye by’abaturage ndetse afatanya n’abayobozi gukemura bimwe mu bibazo yashyikirijwe. Prezida wa Repubulika nagera mu Karere ka NYAMASHEKE byitezwe ko azagira icyo avuga ku kibazo cy’umutekano wa Nyungwe (cyane ko ako Karere gakora kuri Nyungwe) nyuma yaho umwe mu mitwe irwanya ubutegetsi bwa Kigali wagiye wigamba ko wafashe iryo shyamva cyimeza rya Nyungwe.

Byagiye bigaragara kenshi ko hari ibibazo byinshi Ubuyobozi bw’ibanze buba bwarirengagije noneho byagera kuri Prezida bigakemuka ku buryo benshi mu baturage bakunze gusaba ko abayobozi bajya babakemurira ibibazo bitarinze gusaba ko Prezida ahigerera.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa