SANKARA yemeye ibyaha aregwa Asaba imbabazi Abanyarwanda

943

Bwana CALLIXTE NSABIMANA uzwi nka  SANKARA yemeye ibyaha 16 byose yashinjwaga asaba n’inbabazi Abanyarwanda babuze ababo mu bitero.

Kuri uyu munsi taliki ya 23 Gicurasi ahagana saa tatu z’igitondo nibwo urubanza rwa NSABIMANA CALLIXTE uzwi ku izina rya Major SANKARA rwatangiraga.

Callixte NSABIMANA arashinjwa ibyaha 16 byose harimo icyo kurema umutwe w’ingabo urwanya igihugu, ubujura bwitwaje intwaro n’ibindi. Sankara wari kumwe n’umwunganizi we mu by’amategeko Maitre MOISE NKUNDABARASHI, yagaragaye amwenyura gato. Akimara kumenyeshwa ibyaha byose ashinjwa, CALLIXTE NSABIMANA wari umuvugizi w’umutwe wa FLN yahawe ijambo maze avuga ko yatengushwe n’abasirikare yari abereye umuvugizi kuko bishe abasivili. Yagize ati:“nsabye imbabazi mbikuye ku mutima Abanyarwanda babuze ababo mu bitero byabereye muri Nyungwe, sibyo nari ngamije”

Sankara yaje kwemera ibyaha byose yaregwaga, anabisabira imbabazi, ndetse ahita atangaza ko yitandukanije n’umutwe wa FLN ku bikorwa byawo byose.

 

 

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa