Ishyaka riri ku butegetsi muri Afrika Y’ipfo, African National Congress (ANC) ryatangaje ko rigiye kugaragaza impinduka mu bukungu bw’icyo gihugu rihangana n’ibibazo bya ruswa bikomeje kugishegesha.

Ibi iri shyaka ryabitangaje ku munsi w’ejo ku cyumweru, mugihe habura iminsi itageze muri itatu ngo habe amatora y’abagize inteko y’igihugu, n’abayobozi b’intara ; ni amatora azaba ku itariki 8 z’uku kwezi kwa gatanu.

Ku rundi ruhande, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri icyo gihugu, ryitwa Economic Freedom Fighters (EFF), ni naryo shyaka rihanganye na ANC muri aya matora yimirijwe imbere, ryasezeranyije abanyagihugu ko intego yaryo ari uguca burundu ruswa rikazahura ubukungu, kandi rigaharanira guca ubusumbane bushingiye ku bwoko.

Aya matora abaye aya gatandatu abaye nyuma y’umwaka w’1994 ubwo intambara y’ivangura ryiswe Apartheid yashyirwaga ku musozo. Aya kandi ni nayo agomba kugaragaza uzaba prezida w’icyo gihugu.

President Cyril Ramaphosa, yafashe ubutegetsi nk’umuyobozi w’ishyaka ANC mu mpera z’umwaka w’2017, abukuye mu biganza bya Jacob Zuma. Mu mwaka ushize wa 2018, yatangije urugamba rwo gukurikirana abaketsweho Ruswa no kwigwizaho indonke.