Sudani yahagaritswe mu bikorwa byose by’umuryango w’ubumwe bw’Afurika

1,483

Sudani yahagaritswe muri AU

Umuryango w’ubumwe bw’Afurika watangaje ko ubaye uhagaritse Sudani mu bikorwa byose by’uyu muryango kugeza igihe hagiriyeho ubutegetsi bwa gisiviri bw’inzibacyuho.

Itangazo ry’ishami rishinzwe amahoro n’umutekano ry’uyu muryango riravuga ko ubu “ari bwo buryo bwonyine bwo kurangiza ikibazo kiri muri Sudani”.

Imyigaragambyo y’abaturage yatumye igisirikare gihirika ku butegetsi Omar al-Bashir mu kwezi kwa kane, yarakomeje na nyuma, bamagana ko ubutegetsi buguma mu maboko y’abasirikare.

Mu minsi ishize, abasirikare barashe ku bigaragambya. Abigaragambya bavuga ko hishwe bagenzi babo barenga 100, naho uruhande rw’ubutegetsi rukemeza ko abamaze kwicwa batarenga 61 i Khartoum mu murwa mukuru.

Umunyamakuru wa BBC Catherine Byaruhanga uri i Khartoum avuga ko abantu bitwaje intwaro bashyigikiye ubutegetsi bwa gisirikare bashinjwa kwica abantu, bari kuboneka ahantu hose, ibi bikaba biteye ubwoba abaturage n’abari gutabara inkomere.

Umuryango w’ubumwe bw’Afurika wasabye ko hakorwa iperereza kuri ubu bwicanyi nawo ushinja abashinzwe umutekano.

Ishami rishinzwe amahoro n’umutekano muri uyu muryango rivuga ko umwanzuro wo guhagarika Sudani wemejwe n’abagize umuryango kandi uhita ujya mu bikorwa.

Rivuga kandi ko rishobora gufatira ibihano bamwe mu bagize inama ya gisirikare iyoboye Sudani by’inzibacyuho nibananirwa guha ubutegetsi abasiviri.

Uyu mwanzuro wagezweho nyuma y’inama y’igitaraganya yamaze amasaha atanu.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa