Transform Africa Summit 2019 : Nta mushinga wagerwaho udashingiye ku rubyiruko. Dr.Edouard Ngirente

1,051

Transform Africa Summit 2019 : Nta mushinga wagerwaho udashingiye ku rubyiruko. Dr.Edouard Ngirente

Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko mu rwego rwo kuzamura umugabane wa Afurika ; inzego z’ubuyobozi kuri uyu mugabane zigomba guha umwanya urubyiruko rwihariye umubare munini w’abaturage, kuko ari rwo zingiro ry’iterambere.

Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu nama nyafurika y’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga-“Transform Africa Economic Forum”, ibanziriza inama nyafurika y’ ikoranabuhanga-“Transform Africa Summit”, itangira ku mugaragaro kuri uyu wa 15 Gicurasi, 2019 I Kigali.

Magingo aya, imibare igaragaza ko 60% by’abaturage ba Afurika, ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25. Umubare w’urubyiruko rudafite akazi muri Afurika, ubushakashatsi bugaragaza ko ubu ukabakaba 30%, mu gihe nibura igipimo mpuzamahanga kivuga ko uwo mubare iyo ugeze ku 10% biba bikabije.

Gusa nubwo bimeze bitya, abayobozi mu nzego zitandukanye muri Afurika, ntibumvikanye rimwe cyangwa se kabiri, bavuga ko uyu mubare munini w’urubyiruko utagomba kuba umutwaro ku bihugu, ahubwo ngo ari amahirwe akomeye, kuko ari bo zingiro ry’iterambere.

Afungura ku mugaragaro nama nyafurika y’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga-“Transform Africa Economic Forum” ; Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard NGIRENTE, nawe yunze mury’abandi bayobozi, avuga ko urubyiruko ari indorerwamo y’ubushabitsi bushya.

“Uru rubyiruko ni amahirwe akomeye, atanga icyizere ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, nkuko urungano rw’abato banyotewe cyane n’ikinyejana cy’ikoranabuhanga”.

Iyi niyo ndorerwamo y’agaciro k’ubushabitsi bushya, bugira uruhare rukomeye, mu iterambere ry’ubukungu bw’isi”

Kuba abarenga 60% basaga ibihumbi 140 by’abatuye Afurika bari munsi y’imyaka 25 kuri ubu, ndetse bakazanasaga miliyari imwe mu mwaka wa 2028 ; nta shiti ko ibi bisigura ko iterambere ry’umugabane ari bo rikwiye kubakiraho.

Gusa ibi intego zihera mu mpapuro gusa, kuko bisaba urubyiruko kutaba abacakara b’isi y’ikoranabuhanga, ahubwo bakamenya kurikoresha ku buryo bugezweho butanga umusaruro wubaka umugabane, ibyo Dr Edouard NGIRENTE, avuga ko biraje ishinga u Rwanda.

“Ku isi yose, ubushabitsi bushya buri kwiharirwa n’urubyiruko, ruri guhanga udushya ngo ruteze imbere ibihugu byarwo. Bazana ibitekerezo bishya, bikenewe mu guhanga udushya ndetse no kuzamura umutima wo guhiganwa”.

Kubw’uyu mumaro, guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri gahunda yayo y’Igenamigambi ry’Iterambere ry’Igihugu mu myaka 7, yihaye umukoro wo guha ubumenyi bugezweho mu ikoranabuhanga, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30, bitarenze mu mwaka wa 2014.”

Nubwo bimwe mu bihugu bya Afurika ntako bitagira ngo biteze imbere abaturage babyo, imibare igaragaza ko bisa naho ntacyo bitanga, kuko umubare w’abavuka uri ku muvuduko wo hejuru, naho imirimo igakomeza kuba mike, kandi ingaruka ikagera ku rubyiruko-rwo shingiro ry’iterambere kurusha abakuze.

Inkeke y’ibura ry’imirimo ku rubyiruko nayo, ikunze kuba intandaro z’intambara mu bihugu bimwe na bimwe, aho urubyiruko ruza ku isonga mu batangiza impinduramatwara zikongezwa ahanini ku busumbane n’itonesha mu itangwa ry’akazi ; ibyo abazobereye iby’ubukungu n’iterambere basanga bigomba gutanga isomo no ku bindi bihugu ; bitabaye ibyo Afurika ikazakomeza kuba isibaniro ry’abashoboye kubyaza umusaruro umutungo wayo, usinziririye munsi y’ubutaka bwayo.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa