U Rwanda Rwafunguye by’Agateganyo Umupaka wa Gatuna waruhuzaga n’Ubugande

754

U Rwanda rwafunguye by’agateganyo igihe cy’ibyumeru hafi bibiri umupaka wa Gatuna wahuzaga u Rwanda n’igihugu cy’Ubugande.

Nk’uko nigaragara kubitangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 9 Kamena, rivuga yuko uno mupaka wa Gatuna ubaye ukinguye by’agateganyo guhera kuri uyu wa mbere kugeza ku italiki ya 26 Kamena 2019. Iryo tangazo rikomeza rivuga ko uno mupaka ubaye ufunguwe ku ma modoka y’amakamiyo aremereye ndetse n’ayikoreye ibiremereye.

Uno mupaka wari warafunzwe guhera mu kwezi kwa kabiri uno mwaka, ibintu Leta ya Uganda yavuze ko U Rwanda rwarenze ku masezerano y’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu byo mu burasirazuba, ndetse ko ifungwa ry’uwo mupaka biri ku rwego rwa politiki, ibintu u Rwanda rwahakanye kuko rwavuze ko impamvu bafunze uwo mupaka ari uko hari imirimo yo gusana umuhanda wa Gatuna waginzwaga n’ibimodoka biremereye.

Uganda yinjizaga buri mwaka miliyari 319 y’amashilingi, amafranga akubye inshuro eshatu kuyo u Rwanda rwinjiza iyo rwasohoye ibintu mu gihugu cy’Ubugande.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa