RBA igiye kujya yerekana imikino ya Shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda

7,059

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyasisanye amasezerano n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yo kwerekana amarushanwa ategurwa na FERWAFA.

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa kabiri taliki 03 Ugushyingo, aho bemeranyije kugabana inyungu izajya iboneka.

Umuyobozi wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yavuze ko ubu bufatanye butazibanda gusa kuri Shampiyona, ahubwo buzanagera no ku yandi marushanwa ategurwa na FERWAFA.

Yavuze ko abanyamuryango ba FERWAFA bazabona ibivuye mu nyungu iri shyirahamwe rizaba ryakuye muri ubu bufatanye.

Yagize ati:”Ntabwo tujya mu nyungu z’umunyamuryango umwe kuri umwe. Ibivamo byose ni iby’abanyamuryango”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Arthur Asiimwe, yavuze ko kuba umupira w’amaguru ukunzwe cyane hano mu Rwanda no ku Isi biri mu byatumye bahitamo kwerekana iyi mikino ariko ko n’indi mikino abanyarwanda bakeneye bazayibereka, ati:”tuzajya twerekana imikino ibiri ku munsi”.

RBA igiye kwerekana iyi mikino y’amarushanwa ya FERWAFA nyuma y’umwaka umwe Azam TV ihagaritse imikoranire na FERWAFA.

Leave A Reply

Your email address will not be published.