RIB yasatse mu rugo kwa INGABIRE Victoire nyuma y’umuntu uherutse gufatwa ashaka kwerekeza mu mitwe irwanya Leta

9,325

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwemeye ko rwasatse mu rugo kwa Ingabire Victoire mu rwego rw’amaperereza

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rwasatse mu rugo kwa INGABIRE Victoire nyuma y’aho kuri uyu wa gatanu taliki ya 12 Kamena 2020 hafashwe umugabo witwa Gaston Munyabugingo washakaga kwambuka igihugu ngo yerekeze mu mitwe irwanya Leta ya Kigali.

Umuvugizi wa RIB Madame UMUHOZA M.Michelle yagbwiye igihe.com dukesha ino nkuru ati:”Uriya mugabo yafashwe ejo arimo agerageza gutoroka ajya kwifatanya n’imitwe irwanya leta. Ni muri urwo rwego rero harimo hakorwa ibikorwa by’iperereza, nta nubwo ari kuri Ingabire gusa, hari n’ahandi hari buze kugenda hasakwa cyangwa se harimo hanasakwa.

UMUHOZA Michelle yavuze ko bigaragara ko hari imikoranire hagati ya Victoire na Gaston, ariko yirinze kuvuga iyo ariyo.

Twibutse ko ku italiki ya 8 Kamena INGABIRE Victoire yari yarangishije umugabo witwa VENANT ABAYISENGA umwe mu barwanashyaka be wabaga mu rugo iwe, avuga ko yaburiwe irengero mu masaha y’umugoroba ubwo yari agiye kugura ama unités.

This image has an empty alt attribute; its file name is X1qcS9uv_400x400.jpg
Leave A Reply

Your email address will not be published.