RIB yibukije ko mu Rwanda nta gihano giteganirijwe uwariye cyangwa wabaze imbwa.

142,718
RIB yazibye icyuho gikomeye mu butabera bw'u Rwanda – IMVAHONSHYA

Umuvugizi wa RIB yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rihari rihana uwariye cyangwa uwabaze imbwa.

Nyuma y’aho kuri uyu wa mbere taliki ya 3/8/2020 mu Karere ka Ruhango hafashwe abagabo bagera kuri batatu babaze imbwa maze bakagurisha mu baturage inyama zayo, nyuma bakaza gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, umuvugizi w’urwo rwego yatanze umucyo ku kirego cy’abo bagabo uko ari batatu maze asobanura ko n’ubundi abo bagabo bashobora kurekurwa kuko na cyaha na kimwe bakoze, ko ahubwo babaye babafunze kugira ngo babahungishe rubanda bari bagaburiye izo nyama, mu magambo yagize ati:

Keretse itungo rishobora kwanduza, ufashe nk’inka uzi ko irwaye ukayiha abantu byaba ari icyaha, ariko ubundi ntaho itegeko rivuga ko kubaga no kurya imbwa ari icyaha“.

Dominique BAHORERA yakomeje avuga ko n’ubundi abo bagabo batatu bishobora kurangira barekuwe bagataha

N’ubwo amategeko y’u Rwanda adahana umuntu wariye imbwa cyangwa indi nyamaswa itari mu biribwa bimenyerewe, umuco w’Abanyarwanda ufata kurya imbwa nk’ikidasanzwe.

Aba nibo bagabo batatu bafashwe babaze ndetse banacuruza inyama z’imbwa.

 Abo bagabo uko ari batatu aribo Ihimbazwe Maurice, Yangeneye Emmanuel na Nshimiyimana Theogene bafashwe ku munsi w’ejo, mu kwiregura bavuze ko impamvu bahisemo gucuruza izo nyama kubera ko iyo mbwa yari iherutse kurya umuntu noneho baza kwishyuzwa amafranga yo kuvuza uwo yariye, nibwo bahisemo kuyibaga kugira ngo babone amafranga yo kwuvuza uwo yariye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.