Rubavu: Abantu 2 barashwe ubwo bageragezaga kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

8,606
Kwibuka30

Inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zatangaje ko zaraye zirashe abantu babiri umugore n’umugabo ubwo bageragezaga kwinjira ku butaka bw’U Rwanda banyuze mu nzira zitemewe kandi bikoreye imifuko y’urumogi.

Kwibuka30

Abo bantu uko ari babiri barasiwe mu Kagali ka Rwangaba mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu ahagana saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa kane ushira uwa gatanu. Ubuyobozi bwatangaje ko abo bantu bafatanywe ibiro 80kg by’urumogi. Imibiri y’abarashwe yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, inzego z’ibanze n’izindi zishinzwe umutekano zakoresheje inama abaturage zibasaba kwirinda kunyura mu nzira zitemewe, bongera bibutswa ko muri bino bihe byo kwirinda Covid-19 ingamba zafashwe na Leta ingendo zambukiranya imipaka zitemewe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.