Rubavu: Robert w’imyaka 34 akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa warererwaga iwabo.

6,203
Kwibuka30

Maniriho Jean Pierre w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe, Umudugudu wa Rebero yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa warererwaga mu rugo rwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Tuyisenge Annonciata yavuze ko ubwo byamaraga kumenyekana ko uyu musore ashobora kuba yakoze iki cyaha yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Ati “Nibyo koko aya makuru twayamenye ejo mu masaha ya saa Yine, biturutse ku makuru twahawe n’abaturage, ku bufatanye n’Inzego zishinzwe umutekano zirabikurikirana kugeza ejo ubwo yafatwaga agahita ashyikirizwa RIB.”

Kwibuka30

Tuyisenge Annonciata yakomeje ashimira abaturage kubera ubufatanye bakomeje kugaragaza batanga amakuru ku byaha bitandukanye birimo abinjiza ibiyobyabwenge na magendu bituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ingingo ya 197 mu Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w’umurwayi, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 Frw kugeza kuri 1 000 000 Frw.

Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe uburwayi budakira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu.
Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

(Src:Igihe)

Leave A Reply

Your email address will not be published.