Ruhango: Abarimu ba GS Indangaburezi bararira ayo kwarika nyuma yo kumara imyaka 3 yose badahembwa.

8,297
Kwibuka30
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ruhango yahagaritswe  by'agateganyo - Kigali Today

Abarimu bigisha mu kigo cy’amashuri cya GS baratakambira Akarere kubisghyuriza ubuyobozi bw’ishuri ryabo kuko bamaze imyaka igera kuri itatu batazi ikitwa umushahara uko gisa.

Umwe mu barimu utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, yavuze ko we na bagenzi be bigisha mu kigo cy’amashuri kizwi nk’urwunge rw’amashuri rw’indangaburezi (GS INDANGABUREZI) giherereye mu Karere yavuze ko abarimu bamaze imyaka itatu yose badahembwa kuko baheruka imishahara mu mwaka wa 2017. Abo barimu bavuga ko ikibazo cyabo bagerageje kukigeza ku buyobozi bw’Akarere ariko kugeza ubu nta gisubizo barabaha.

Umwe ku rukuta rwa twitter yagize ati: “Twebwe abarimu bigisha mu kigo cya GROUPE SCOLAIRE INDANGABUREZI, turasaba kurenganurwa kubera akarengane twagiriwe n’umukoresha, kuko tutahawe imishahara (kuva 2018,2019 na 2020), twamenyesheje ababifite munshingano ariko byarananiranye. Banyakubahwa Turabasaba Kurenganurwa.

Uwitwa MUGABO (Ni izina tumuhimbiye), yavuze ko bamaze imyaka myinshi batazi icyo aricyo umushahara, ati:

Twaragerageje twiyambaza inzego za Leta harimo n’Akarere, ariko kugeza ubu nta gisubizo kizima baduha, imyaka itatu ubu irashize tudahembwa, niyo bagize icyo batanga baduha nka bitanu, bikarangirrira aho, inzara iratwishe, abana bacu babuze uko bajya kwiga, ndetse nkatwe dukodesha ubu baratwirukanye, kandi ubona nta gahunda yo guhemba ihari”

Kwibuka30

Nyuma y’ubwo butumwa umwe mu bakozi yanyujije kuri twitter, ubuyobozi bw’Akarere bwahise busubiza ko icyo kibazo bukizi kandi ko buri kugishakira umuti, bagize bati:

Nibyo koko, iki kibazo kivugwa muri iri shuri ryigenga (private) rya GS Indangaburezi kirahari, kandi kirimo gukurikiranwa. Ubuyobozi bw’Akarere n’ubugenzuzi bw’umurimo burakomeza gufasha ba nyiri iri shuri. Kugeza ubu kandi ishuri rirakora. Mube mwihanganye birakemuka”.

Twashatse kuvugana n’umuyobozi w’ikigo ariko ntibyadukundira kuko igihe cyose twamuhamagaye ntiyatwakiriye, gusa twabashije kuvugana n’umwe mu banyeshuri atubwira ko ingaruka zo kudahembwa kw’abarimu byabagizeho ingaruka kuko abarezi babo batabigisha neza nkuko bisanzwe, yagize ati:

“…mu by’ukuri ntitwari tubizi ko badahembwa, ariko twabikekaga cyane, ubona abarezi bacu nta kabaraga, niyo baje ubona nta nbushake na buke bwo kwigisha bafite, rwose ubuyobozi bugerageze bubahembe kuko twe turishyura, kandi n’utishyuye ntiyemererwa kwiga, sinzi rero uko babigenza kuko n’ibikoresho twifashiha mu kwiga nabyo ntibihagije”

Ibi bibaye nyuma gato y’aho Ministeri y’uburezi ifunze ishuri rikuru rya Indangaburezi College of Education naryo ryari irya ONG Indangaburezi bikaba bivugwa ko n’iryo shuri rikuri ryahagaritswe ririmo umwenda utari muto w’abahoze barikorera.

Ikigo k’indangaburezi kimaze imyaka itari mike kivugwaho ibibazo by’urisobe birimo imyitwarire mibi y’abanyeshuri, ndetse n’imicungire mibi y’umutungo bigatuma ireme ry’uburezi ridindira ku buryo bugaragara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ruhango yahagaritswe  by'agateganyo - Kigali Today
Leave A Reply

Your email address will not be published.