Ruhango: Hafashwe abantu bacuruzaga inyama z’imbwa n’injangwe babeshya ko ari iz’inka

21,024

Hari abacuruzi bafatiwe mu cyuho bacuruza inyama z’imbwa mu baturage bababeshya ko ari inyama z’inka

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ntongwe hari abaturage bifatiye ubwabo bamwe mu bacuruzi b’inyama babagaga inyama z’imbwa n’injangwe babeshya abaguzi ko ari inyama z’inka cyangwa iz’ihene.

Umwe mu baturage wavuganye na indorerwamo.com yagize ati:”…twari tumaze iminsi tubakeka, kuko inyama bacuruzaga wasangaga zihendutse cyane, nibwo twumvikanye na bamwe mu bashuti banjye maze tubagwaho bari kubaga inyama z’imbwa bazipakira mu mifuka ngo bazizane ku isoko.”

Undi muturage yavuze ko yari aherutse kugurira inyama aho ngaho, ariko ntiyarabutswe ko ari iz’imbwa, yagize ati:”jye mperutse kuzigurayo kuri iki cyumweru, sinarabutswe, ariko nari maze iminsi numva binugwanugwa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’uwo murenge yameje iby’ayo makuru ariko avuga ko bitahita bifatwa nj’aho ari zo nyama zisanzwe zicururizwa mu isoko.

Abo bacuruzi baguweho bacuruza izo nyama bacumbikiwe kuri station ya polisi i Ntongwe. Si ubwa mbere muri uwo murenge hafatwa abantu bacuruza inyama z’imbwa n’injangwe kuko mu mwaka wa 2015 nabwo hafashwe abacuruzi bagaburiraga abantu muri za resitora inyama z’imbwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.