Rusizi: 24 baraye batawe muri yombi bari mu masengesho mu mashyuza

7,588

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu iki cyumweru tariki ya 9 Kanama Polisi ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye mu kagari ka Mashyuza Polisi yahafatiye abantu 24 barimo gusenga binyuranyijwe n’amategeko. Aba bantu bari bananyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, bari abikirisitu bo mu madini n’amatorero atandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko usibye ko n’ubusanzwe gusengera ahantu hatazwi n’ubuyobozi bitemewe bariya bo bari barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 kuko bari begeranye kandi ntawambaye agapfukamunwa.

Ati  “Bariya bantu uko ari 24 bari barenze ku mabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Bari begeranye bari mu mazi, nta n’umwe wari wambaye agapfukamunwa kandi bose bari bavuye mu bice bitandukanye.”

CIP Karekezi avuga ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, abapolisi bajyayo basanga barimo gusengera mu buvumo burimo amazi y’amashyuza.

Ati   “Hariya hantu imiterere yaho nayo ubwayo yakwica umuntu kuko amazi aba asuma cyane uturutse hejuru ku rutare kandi ashyushye. Mu bihe bishize umuturage yagiyeyo gusenga ahagirira impanuka iturutse kuri ayo  mazi yitaba Imana.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abaturage gukurikiza amabwiriza Leta iherutse gutanga agomba kubahirizwa mu nsengero kugira ngo abakirisitu basubiremo basenge. Abatarashobora kubahiriza ibisabwa bakangururwa gukomeza gusengera mu ngo zabo ariko batagombye gutumanaho ngo bateranire ahantu hamwe kuko bitemewe.

Abafashwe uko ari 24 bashyikirijwe ubuyobozi kugira ngo bongere baganirizwe ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 no kubasobanurira ko gusengera ahantu hatemewe n’amategeko bibujijwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.